Jump to content

Musabyimana Jean Baptiste

Kubijyanye na Wikipedia

Musabyimana Jean Baptiste, ni umuyobozi mukuru wa Agri-Business solutions (ABUSOL Ltd), ni umwe mu bashoramari bo mu Rwanda bafite icyicaro mu Murengewa Mayange mu akarere ka Bugesera bashora amafaranga yabo mu bworozi bw'inkoko kandi bafite inganda zunguka cyane.[1][2][3][4][5]

Musabyimana akora ubworozi bw'inkoko kuri hegitari 14, avuga ko inyungu zo gushora imari mu bucuruzi bw'inkoko byaturutse ku kubona ko u Rwanda rudafite inganda z’inkoko zateye imbere; bityo bihinduka amahirwe kuri we nk'ubashoramari wigenga.

Musabyimana, ukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kongera umusaruro w'inkoko, afite inkoko 100,000 zitanga amagi 70,000 ku munsi, ariko agaragaza ko isoko ry'imbere mu gihugu rikiri rinini cyane bityo hakenewe izindi mbaraga.[3][1]

Intego ye ni ugutanga umusaruro w'amagi meza ku isoko, ariko kandi agafasha abahinzi n'abaorozi b'inkoko hirya no hino kuzamura ubucuruzi kugera ku rwego rw’inganda zikora neza, Musabyimana, atanga n' ibiryo by’amatungo kandi agamije guhugura abahinzi n'aborozi baho ku bworozi bw'inkoko bugezweho. [1]

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.minagri.gov.rw/updates/news-details/investors-find-lucrative-opportunities-in-rwanda-s-poultry-industry
  2. https://www.newtimes.co.rw/article/17201/news/rwanda/livestock-sector-players-push-for-strategic-cereal-reserve-amid-high-feed-cost
  3. 3.0 3.1 https://en.igihe.com/news/article/meet-musabyimana-a-poultry-farmer-breeding-black-soldier-flies-to-reduce-high
  4. https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/bugesera-hari-kwigwa-uko-soya-yasimbuzwa-amagi-y-isazi-mu-biryo-byamatungo/
  5. https://www.newtimes.co.rw/article/144987/News/poultry-industry-on-the-rise-as-investors-spot-potential