Vincent Biruta

Kubijyanye na Wikipedia
Vincent Biruta
Vincent Biruta

Inyandikorugero:Infobox person Vincent Biruta (wavutse ku ya 19 Nyakanga 1958) ni umuganga akaba n'umunyapolitiki wumunyarwanda, ubu akaba ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, washyizweho mu Gushyingo 2019. Yabaye Minisitiri w’ibidukikije kuva ku ya 31 Kanama 2017. Akaba yari na Minisitiri w'umutungo Kamere, kuva 24 Nyakanga , 2014

Home Secretary - Rwanda Visit 2 (cropped)
Minisitiri w' umutungo kamere mu Rwanda 2014

Amavu n'amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Yavutse 1958. Ni umuganga watojwe. Afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gutegura no gucunga serivisi z'ubuzima mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, yakuye muri Université libre de Bruxelles, mu Bubiligi .

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Dr. Biruta afite amateka maremare mu bakozi ba Leta mu Rwanda, nyuma ya jenoside yo mu 1994. Kuva mu 1997 kugeza 1999, yabaye Minisitiri w’ubuzima. Kuva mu 1999 kugeza 2000, yabaye Minisitiri w’imirimo rusange, ubwikorezi n’itumanaho.

Yabaye Perezida w'Inteko ishinga amategeko y'inzibacyuho kuva muri Mutarama 2000 kugeza 2003. Kuva muri Kanama 2003, kugeza mu Kwakira 2011, yari Perezida wa Sena y'u Rwanda, urugereko rwo hejuru rw'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda .

Ukuboza 2011, yagizwe Minisitiri w’Uburezi, akora muri urwo rwego kugeza muri Nyakanga 2014, ubwo yagirwa Minisitiri w’Umutungo Kamere.

Ifoto yerekana imitungo kamere y' u Rwanda

Reba kandi[hindura | hindura inkomoko]

  • Politiki yo mu Rwanda

Reba[hindura | hindura inkomoko]

Ihuza ryo hanze[hindura | hindura inkomoko]