Vestine Mukandayisenga

Kubijyanye na Wikipedia

Vestine Mukandayisenga ni umunyepolitiki w' umunyarwandakazi yavutse muri 1987 avukira mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, arubatse afite abana babiri, kuri ubu ni umuyobozi w' akarere ka Gakenke. [1] [2]

Amashuri yize[hindura | hindura inkomoko]

Vestine Mukandayisenga yize amashuri ubuvuzi bw' amatungo mu mashuri yisumbuye muri EAV Rushashi ho mu karere ka Gakenke, akomereza muri kaminuza nkuru y' urwanda aho yize Ubuhinzi n' ubworozi akahakura impamyabumenyi ' icyiciro cya kabiri cya kaminuza. yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mubijyanye no kuyobora ubucuruzi no gucunga imishinga (BusIness Administration and Project Management) muri kaminuza ya UNILAK.

Imirimo yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Mukandayisenga Vestine yakoze muri DUHAMIC - ADRI kuva arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho yayobaraga imishinga y' ubuhinzi n' ubworozi muri uyu muryango uharanira amajyambere y' icyaro, nyuma yaje kuyobora imishinga y' umuzima ndetse ayobora na methodolodie ya IFAD yo kwimakaza ahame ry' uburinganire mu muryango, aha niho yavuye ajya kuba umuyobozi w' akarere (Mayor). [3]

Imyidagaduro[hindura | hindura inkomoko]

Mayor Vastine MUKANDAYISENGA yabaye umukinnyi w' umupira w' amaguru ubwa yari umunyeshuri muri EAVRushashi yari kapiteni w' ikipe y' abakobwa kuri iryo shuri, kandi Mayor ni umufana ukomeye wa ruhago guka kugeza ubu ibyo gufana yabivuyemo kuko amakipe yari yarihebeye yagiye amutenguha agatsindwa cyane kuburya yananiwe kubyihanganira. yafanaga Rayon sports yo mu Rwanda na Manchester united yo mu Bwongereza.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inzozi-nakuranye-zo-guhura-na-perezida-kagame-ndagenda-nzisatira-meya-mukandayisenga
  2. https://www.minaloc.gov.rw/news-detail/minaloc-inducts-newly-elected-local-leaders
  3. https://www.emotiveprogram.org/solution/duhamic-adri/
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inzozi-nakuranye-zo-guhura-na-perezida-kagame-ndagenda-nzisatira-meya-mukandayisenga