Uwihoreye Jean Bosco Mustapha

Kubijyanye na Wikipedia

Uwihoreye Jean Bosco Mustapha bakunze kwita BABA wamenyekanye cyane nka Ndimbati[1], ni umunyarwanda ukina filimi z'urwenya[2]. ni umugabo wamamaye akuze kuko abantu benshi bamumenye muri filimi ya City Maid ica kuri television y'u Rwanda na comedy itambuka kuri YouTube yitwa papa sava yandikwa kandi ikayoborwa na niyitegeka Gratien [3]

Ubuzima bwa Ndimbati muri make[hindura | hindura inkomoko]

Ndimbati ni Umunyarwanda wavukiye Nyarusange mu karere ka Muhanga, muri 1989 akiri urubyiruko yaje kwimukira mu Burundi na Uganda aza kugaruka mu Rwanda nyuma ya 1994[4]. Ubwo ndimbati yari muri Uganda yaje kwinjira mu Gisirikare ariko asubira mubuzima busanzwe muri 1999.[5] ndimbati ubu afite umugore yashatse mbere y'uko ajya mu gisirikare kandi niwe bakibana bafitanye n'abana [6][7]

Ndimbati muri cinema[hindura | hindura inkomoko]

Ndimbati yatangiye gukia film nyarwanda muri 2012 , muzo yakinnye harimo Catherine, Gica, Jibu nizindi nyinshi[8]. ibyo yarabikoze ntiyamenyekana cyane kugeza ubwo agaragaye muri City Maid yitwa Deo.[9] Ndimbati yakomeje kumenyekana cyane ubwo yatangiraga kugaragara muri comedy y'uruhererkane yitwa Papa sava nuko akinamo yitwa ndimbati.[10]

references[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/nagiye-muri-sinema-nkuze-ariko-byahoze-bindimo-kuva-cyera-ndimbati
  2. Ndimbati wahoze mu gisirikare, ati “Intego kwari ukubohora u ... https://www.kigalitoday.com › sinema › article › ndimb...
  3. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/nagiye-muri-sinema-nkuze-ariko-byahoze-bindimo-kuva-cyera-ndimbati
  4. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-wo-muri-papa-sava-yagize-icyo-asaba-abanyarwanda-nyuma-y-amashusho
  5. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-52126748
  6. https://rwanda.shafaqna.com/FR/AL/228237
  7. https://ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ndimbati-yariye-indimi-abajijwe-ipeti-yakuye-mu-gisirikare
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-11. Retrieved 2021-11-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://yegob.rw/ndimbati-yiyamye-abamubitse-ko-yapfuye-ari-muzima/
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-11. Retrieved 2021-11-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)