Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya

Kubijyanye na Wikipedia
Uruganda rw'icyayi rwa Rubaya

Rubaya Tea Factory ni uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruherereye mu karere ka Nyabihu mu intara y'iburengerazuba.[1]

IMIBARE[hindura | hindura inkomoko]

uruganda rw’icyayi rwa Rubaya mu mibare igaragaza ko kuva mu 1998 umusaruro w’icyayi mu ruganda rw’Icyayi rwa Rubaya ruherereye mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero wagiye uzamuka ku buryo ubu bageze kuri 20,048,057 kg ku mwaka igihe mu 1980 hasaruwe 157,000kg gusa.[2][3]

KUKI UMUSARURO WIYONGEREYE[hindura | hindura inkomoko]

umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya :

  • Asobanura ko izamuka ry’umusaruro bawukesha ahanini kuba uruganda rwaravuye mu maboko ya leta rukegurirwa umushoramari
  • Avuga ko byatumye ubuso buhingwaho icyayi bwiyongera, abakozi nabo baba benshi, uruganda ruravugururwa rubona n’imashini zijyanye n’igihe.[2][4]

INTEGO[hindura | hindura inkomoko]

Intego uruganda rufite ni kuzamura abaturage bakora mu mirima y’uruganda mu mirenge ya Muhanda, Kabaya, Sovu na Kavumu kuburyo ngo imibereho yabo izakomeza kuzamuka ugereranije n’iyabagenzi babo.[2][5]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://rushyashya.net/abakozi-buruganda-rwicyayi-rwa-rubaya-bahawe-ubumenyi-ku-kwirinda-inkongi-zimiriro/
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/Rubaya-Kwegurira-uruganda-rw-icyayi-abikorera-ngo-byazamuye-umusaruro
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-11-11. Retrieved 2022-11-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.bio-invest.be/en/investments/rubaya-nyabihu-tea-company-ltd
  5. https://www.africaoutlookmag.com/company-profiles/1432-rwanda-mountain-tea