Jump to content

Uruganda RWANDABEV Ltd

Kubijyanye na Wikipedia

uruganda RWANDABEV Ltd ni uruganda rusanzwe rutanga ibinyobwa aho rutunganya ikinyobwa kizwi nka Umuneza, Rwenga inzoga y’umwimerere w’iwacu mu rutoki aho rukorera mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Ntarama mu intara y'iburasirazuba bw'igihugu cyu Rwanda .[1]

uruganda RWANDABEV Ltd ni uru ruganda rwashinzwe mu rwego rwo kwiteza imbere dore ko uwarushinze hari muri gahunda y'igihugu cyacu gishishikariza abantu kwihangira umurimo, kikaba gishyigikiye ibikorerwa mu Rwanda by’akarusho igihugu gishyigikiye iterambere ry’abari n'abategarugori.

  1. https://igisabo.rw/2022/01/05/rib-yafunze-abantu-batanu-barimo-abakora-nabaranguza-inzoga-yumuneza/