Urugamba Rwokubohora Igihugu cy'u Rwanda Kagitumba

Kubijyanye na Wikipedia

Urugamba rwo kubohora igihugu

Ingabo zu Rwanda zarwanye urugamba rwokubohora igihugu

U Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora byakozwe n’ingabo za RPA zari zishamikiye kumuryango FPR-Inkotanyi watangije igikorwa tariki ya 1 Ukwakira mu mwaka 1990.[1]FPR(Rwanda Patriotic Front).

Ibyaranze Urugamba rwokubohora Igihugu[hindura | hindura inkomoko]

Ni igikorwa cyatangirijwe kumupaka wa Kagitumba kuri ubu uherereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, ahagana saa yine z’amanywa ngo nibwo isasu rya mbere ryumvikanye ry’izi ngabo zari iza RPA.[2]Izi ngabo za RPA zari zigizwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda bari barambiwe kuba mu buzima bw’ubuhunzi kuko bari barirukanwe mu Rwanda mu mwaka 1959 bazizwa ko ari abatutsi.Nyuma yo gutera ngo uwari ubayoboye ariwe Maj Gen Gisa Fred Rwigema yabasabye kwiyambura amapeti ya Uganda ubundi bakarangamira kuzambikwa ay’igihugu cyabo bari bamaze kwinjiramo.[3]Hakurikiyeho kubacamo ibice cyangwa ibyobita batayo iya mbere n’iya kane aziha kwerekeza umuhanda Kagitumba Kigali, iya gatandatu n’iya cyenda zikata ku ruhande mu muhanda werekeza Kagitumba Nyagatare.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://muhaziyacu.rw/amakuru/politiki/ibyaranze-amateka-yo-kubohora-u-rwanda-guhera-i-kagitumba/
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/tariki-01-ukwakira-1990-twibukiranye-amateka-y-urugamba-rwo-kubohora-u-rwanda
  3. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/kwibohora26-uko-urugamba-rwo-kwibohora-rwateguwe-n-ibyabaye-ku-munsi-nyirizina
  4. https://mobile.igihe.com/kwibohora26/article/amwe-mu-matariki-y-ingenzi-yaranze-urugamba-rwo-kubohora-u-rwanda