Jump to content

Urubyiruko ruhinga urusenda mu Akarere ka Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

Urubyiruko rw'abanyeshuri batanu 5 barangije amashuri ya Kaminuza batangije umushinga w’ubuhinzi bw'urusenda nyuma yo guhabwa inkunga na (icyongereza: Sustainable Agricultural Intensification and Food security Project (SAIP), mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi na gahunda yo kuhira imyaka mu akarere ka Rwamagana.[1][2]

Nyuma yo kurangiza, twicaye hamwe dushaka ikintu cyazana amafaranga, aho kwicara murugo dutegereje akazi. Twatewe umurava n'ikigo cya SAIP gitera inkunga abahinzi harimo n'urubyiruko rwo mu karere kacu ka Rwamagana.

Kuva ubwo, urubyiruko rwashinze isosiyete yitwa "One Mission, One Direction Group Limited" nyuma yo kubona inyungu iri mu buhinzi n'ubucuruzi bw'urusenda.[3]

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.rab.gov.rw/1-1/news-details/youth-in-embrace-chili-pepper-farming-in-rwamagana
  2. https://lwh-rssp.minagri.gov.rw/index.php?id=4
  3. https://www.rab.gov.rw/1-1/news-details/youth-in-embrace-chili-pepper-farming-in-rwamagana