Umutungo w’Amazi n’Ahantu Hahehereye

Kubijyanye na Wikipedia
Ibibaya mu Rwanda

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

gutunganya Ikirere gihehereye

Amazi afite akamaro gahambaye bitari gusa ku buzima bw’abantu, ahubwo na none ku nyamaswa, ubuhinzi, iterambere mu byerekeranye n’inganda, amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi, ubwikorezi, iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’iry’ubukungu n’ivanwaho ry’ubukene.[1][2][3][4][5][6][7]

Ibibaya[hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda rugabyemo ibibaya bibiri bitanga amazi by’ibanze : Nili mu burasirazuba igize 67 ku ijana kandi itanga 90 ku ijana by’amazi y’igihugu na Kongo mu burengerazuba igize 33 ku ijana ikanatunganya amazi yose y’igihugu. - Urwunge rw’imigezi n’ibiyaga by’igihugu ugizwe n’umubare mwinshi w’ibiyaga n’imigezi n’ahantu hahehereye habangikanye na byo. Ibarura rya vuba aha ry’ibishanga mu Rwanda ryakozwe mu 2008 ryabonye ibishanga 860, bitwikiriye ubuso rusange bwa 278 536 ha, ari byo10, 6 ku ijana by’ubuso bw’igihugu, ibiyaga 101 bitwikiriye 149487 ha, n’imigezi 861 ifite ibirometero 6462 by’uburebure (REMA 2008).[8][9]

Uko ahantu hahehereye hameze mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Ibishanga ni byo binyuranye mu buryo bw’imiterere no n’ubw’ubutabire kurusha ibindi bintu byose byerekeranye n’ibihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu mu rwego rw’ibidukikije biboneka mu mazi mu Rwanda. Muri ubwo buryo ni ahantu hahehereye hakurikijwe ibihe.Ibarura rya vuba aha ry’ahantu hahehereye ryakozwe mu 2008 ryerekanye ko u Rwanda rufite ibishanga 860 n’ibiyaga 101 bitwikiriye ubuso bwa 278.536 ha muri rusange (10,6 ku ijana by’ubuso bw’igihugu), n’i 149.487 ha, kuri buri kimwe. Iri barura nanone ryabonye imigezi 861, ifite igiteranyo cy’ibirometero 6.462 z’uburebure. 41 ku ijana by’ibishanga byabaruwe bitwikiriwe n’ibimera by’umwimerere, 53 ku ijana birimo ibihingwa, (ibi bikaba bigize hafi 148 344 ha) kandi hafi 6 ku ijana n’imirima yarajwe.[10]

Ibangamirwa ry’amazi n’iry’umutungo w’ahantu haheherereye[hindura | hindura inkomoko]

  • Ingufu zihambaye, mu myaka ya vuba aha, zasabwe umutungo w’amazi n’uw’ahantu hahehereye kubera imikoreshereze inyuranye yadutse kandi yiyongeraga bitewe n’izamuka ry’ubwiyongere bw’abaturage. Zimwe muri izi mbogamizi zigizwe n’ikwirakwizwa ry’ubuhinzi, imyanda, kwinjizwa kw’amoko, ikoreshwa rikabije n’inzego z’ubuyobozi zidatunganye mu gucunga neza ahantu hahehereye.
  • Zimwe muri izi mbogamizi, mu birebana n’amazi, zagize ingaruka ku bwinshi n’ubwiza by’amazi aboneka. Imihindagurikire y’ikirere na yo ni impamvu y’iyangirika ry’ibishanga. Kubera igabanuka ry’imvura, imiterere y’amazi y’ahantu hahehereye irabangamiwe.[6][7]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://gazettes.africa/archive/rw/2020/rw-government-gazette-dated-2020-02-03-no-4.pdf
  2. https://www.threemountains.academy/portfolio_category/kubungabunga-umutungo-kamere-wamazi/
  3. https://rba.co.rw/uburyo-bw-imikoreshereje-y-amazi
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/izindi-nzira-z-amazi-ava-mu-birunga-zigiye-gutunganywa
  5. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-harateranira-inama-yiga-imicungire-y-umutungo-kamere-w-amazi-mu-rwanda
  6. 6.0 6.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/harasabwa-ko-imikoreshereze-y-amazi-yahuzwa-no-kongera-uburyo-abungabungwa
  7. 7.0 7.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahantu-hatanu-hihariye-ushobora-gusohokera-mu-rwanda-ukagubwa-neza#.X3lz_AEn84Y.whatsapp
  9. https://www.bbc.com/gahuza/topics/c340q4vk4j1t
  10. https://www.youtube.com/watch?v=F5-OZtWNwpo