Umushinga wogusura Bigogwe wiswe (Visit Bigogwe)

Kubijyanye na Wikipedia
Urutare

Abasura Bigogwe bigishwa umuco nyarwanda cyane cyane ushingiye ku nka nko gukama, kuragira, gucunda, kuvugira inka na ntibavuga bavuga ku nka n’ibisabo.[1]

Ibyo Wamenya kumushinga Wogosura Bigogwe[hindura | hindura inkomoko]

Visit Bigogwe ni umushinga watangijwe n’umusore witwa Ngabo Karegeya ukomoka mu Bigogwe. ugamije gushishikariza abanyamahanga n’Abanyarwanda gusura aka gace kugira ngo bamenye byinshi ku bukerarugendo bushingiye ku nka n’umuco.[2]Abantu basuye aka gace kandi bashimishwa n’ubwiza n’imiterere y’aka gace cyane cyane iy’inzuri za Gishwati.Kuva uyu mushinga watangira umaze gusurwa n’abakomoka mu bihugu nk’Ubudage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza ndetse n’Abanyarwanda b’imbere mu gihugu.[3]

Uko Uyumushinga waje kugenda utera Imbere[hindura | hindura inkomoko]

Kugeza ubu Bigogwe imaze gusurwa n’abavuye hirya no hino ku Isi barimo n’abaturutse Iburayi na Amerika barimo Abadage barindwi, Abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umunani ndetse n’abandi bo mu bihugu nk’Ububiligi, Ubusuwisi n’Ubuholandi.Bigogwe kandi yasuwe n’ibinyamakuru nka France24, France2 na New York Times.[4]Bavuze ko amafaranga baca kuri ubu bukerarugendo akiri make kugira ngo benshi bashobore kuhasura. Amikoro avamo uyu musore ayakoresha mu kugura ibikoresho nk’inkoni, bote, gukodesha imodoka zitwara abantu n’ahantu akorera.[5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/ubukerarugendo/article/visitbigogwe-umushinga-wakunzwe-na-benshi-ushobora-gupfira-mu-iterura
  2. https://igihe.com/ubukerarugendo/article/visitbigogwe-umushinga-wakunzwe-na-benshi-ushobora-gupfira-mu-iterura
  3. https://igihe.com/ubukerarugendo/article/visitbigogwe-umushinga-wakunzwe-na-benshi-ushobora-gupfira-mu-iterura
  4. https://igihe.com/ubukerarugendo/article/visitbigogwe-umushinga-wakunzwe-na-benshi-ushobora-gupfira-mu-iterura
  5. https://igihe.com/ubukerarugendo/article/visitbigogwe-umushinga-wakunzwe-na-benshi-ushobora-gupfira-mu-iterura