Umushinga wo gutera inkunga ubuhinzi mu karere ka Bugesera
Umushinga wo gutera inkunga ubuhinzi bwa Bugesera (Icyongereza: Bugesera Agricultural Development Support Project (PADAB) wemejwe kuwa 24 Jul 2006, ugamije kugabanya byimazeyo ingaruka mbi z’amapfa hifashishijwe amazi yo kuhira ikibaya cya Mwesa no kurinda amasoko y’amazi agikikije. Uyu mushinga, wateguwe hashingiwe kugushaka ibisubizo ku byifuzo by’abahinzi mu karere ka Bugesera. [1][2][3]
Ibice by'ingenzi
[hindura | hindura inkomoko]Umushinga wari ugizwe n'ibice bitatu bikurikira:
- Kuhira imyaka no gufata neza ikibaya;
- Iterambere ryo kuhira; na
- Gucunga imishinga.
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Umushinga wakoresheje cyane abashoramari bigenga mugushyira mubikorwa ibikorwa bitandukanye. Ibikorwa byawo byarakuze mu bikorwa ndetse n’ibigo byagaragaje ko bifite imbaraga n' imiryango itegamiye kuri Leta, amashyirahamwe y’umuceri n’amakoperative, amabanki y’abaturage na IMF - mugutera inkunga uyu mushinga. Igiciro cyose cyakoreshejwe kibarirwa kuri miliyoni 10.342, cyangwa UA miliyoni 13.00, ukuyemo imisoro na gasutamo.
Intego z'umushinga
[hindura | hindura inkomoko]Ku rwego rw'imirenge, intego y'umushinga ni ugushimangira kwihaza mu biribwa. By'umwihariko, umushinga wari ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Karere ka Bugesera hashyirwaho ibikorwa remezo byo kuhira mu kibaya cya ha 650, kurinda no guteza imbere ubuhinzi hakoreshejwe amazi y’imvura bugera kuri ha 5 000 y’imisozi, ndetse no kongera ubushobozi bw’abahinzi n’ibigo by’ubugenzuzi.[1]
Abagenerwabikorwa
[hindura | hindura inkomoko]Uyu mushinga uzagira ingaruka itaziguye ku baturage bagera ku 60.750 (ingo zigera ku 13.500) zo mu karere ka Bugesera. Abagenerwabikorwa nyamukuru ni abagore n'abasore b'imiryango, ndetse n'abahinzi badafite amasambu. Izindi nzego nazo zungukiye mubikorwa byumushinga, harimo inzego zubutegetsi zegerejwe abaturage, abatanga serivise nabandi bakora ibikorwa by'iterambere.