Jump to content

Umushinga w’Ikimoteri

Kubijyanye na Wikipedia
Umyanda

Nko mu mwaka 2018, umuntu akigera mu gace k’ubucuruzi i Gasanze yasanganirwaga n’umunuko ukabije, ku buryo bitari korohera umuntu utuye mu birometero bibiri uvuye ahari ikimoteri nyirizina guhumeka umwuka mwiza.[1]

Ikimoteri Ahantu Hajugunywa Imyanda[hindura | hindura inkomoko]

Muri gahunda y’Umujyi wa Kigali harimo na gahunda yo kubyaza umusaruro imyanda itandukanye ariko mu rwego rwo kubigeraho bisaba ko imyanda iba itandukanyijwe ku buryo ibora ishyirwa ahayo n’itabora bikaba uko.Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali yavuze ko kurobanura imyanda bizafasha Umujyi wa Kigali mu kuyibyaza umusaruro cyane ko 70% by’imyanda iri muri Kigali ibora.[2]Iyo myanda irobanuwe neza yabwazwa ifumbire igakoreshwa mu buhinzi ndetse ikaba yanakoreshwa kugira ngo dukomeze tugire umujyi utoshye mu buryo bwo gufumbira ubusitani.Ni umushinga ugamije kwigisha abaturage kurobanura imyanda ibora n’itabora mu ngo zabo bagamije korohereza abatwara imyanda n’abayibyaza umusaruro.Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gutwara ibishingwe uri mu bahuguye abandi ku birebana n’uyu mushinga, yagaragaje ko kurobanura imyanda biri mu nyungu zo kwirinda indwara, kubungabunga ibidukikije n’uburyo bwo kuzamura ubukungu.[3]

Ikimoteri cy'Induba[hindura | hindura inkomoko]

Iyo uvuze Umurenge wa Nduba, benshi bahita bumva ikimoteri cyari cyarabaye iciro ry’imigani bitewe n’umunuko waharangwaga watumaga abahaturiye birirwa binuba ndetse ubuzima bwabo bukajya mu kaga.Nubwo hari bamwe mu bari bagituriye bimuwe, ariko ako gace kose kari kuzuye umunuko waturukaga ku gufatwa nabi kw’imyanda yagejejweyo kuko ikimoteri ubwacyo cyari kimaze kuzura.[4]Uretse umunuko, hari n’amazi ava mu myanda agira uburozi bubi cyane bushobora no guhitana ubuzima bw’umuntu yashokaga agana mu baturage, aho bakorera ubuhinzi n’ibindi.Mu mwaka 2019 iki kimoteri cyacungwaga n’Umujyi wa Kigali cyaje gushyirwa mu nshingano z’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC.[5]Ibi byatumye hatangira gutekerezwa uburyo bwo kurengera abaturage batuye muri ako gace hanashakwa uburyo bwo gukusanya imyanda iva hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.Ikigo cyitwa Depot Kalisimbi gisanzwe gikora ibijyanye no gukusanya imyanda yiganjemo imiti yo mu bitaro, yahawe akazi ko kureba niba hari icyakorwa umunuko, gutuma isazi n’amazi mabi yageraga mu baturage byakurwaho.Mu gihe cy’imyaka itatu gusa iki kigo gitangiye imirimo yo gucunga ikimoteri cya Nduba, kuri ubu ahari umunuko ntukiharangwa, isazi zabaye umugani ndetse yewe hari n’uburyo bwo gufata amazi ava mu myanda.Bavugako bakiza mu by’ukuri ntabwo byari bimeze neza, amasazi yageraga i Gasanze kandi n’umunuko niho wagusanganiraga ku buryo byari bigoye. Niyo mpamvu babanje gukora inyigo biga uburyo bashobora gukemura ikibazo.bareba uko barinda umunuko n’amasazi, kubungabunga ibidukikije ndetse no gucunga neza iki kimoteri mu buryo bwa gihanga.[6]

Kubijyanye n'Umushinga w'Ikimoteri[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo bimeze bityo, ikimoteri cya Nduba gifite ubuso bungana na hegitare 70 ariko uyu munsi aho gikorera ni kuri hegitare 15 gusa.WASAC iteganya ko igomba kubaka ikindi kimoteri kigezweho kigamije gukoreshwa mu kubyaza umusaruro imyanda aho kuyitaba mu butaka gusa nk’uko bikorwa uyu munsi.[7]Kugeza ubu hamaze gufatwa icyemezo ko imirimo yo kubaka yakegurirwa abikorera, kugira ngo n’imicungire yacyo izorohe.Yavuze ko byari biteganyijwe ko uyu mwaka imirimo yo kubaka yatangira nubwo Umujyi wa Kigali ari wo uri ku ruhembe mu gushaka abashoramari bashobora kubaka nubwo nta kanunu ko yaba yarabonetse.Ni ikimoteri kizubakwa muri bwa buso busigaye kuri ubu budakoreshwa, kikazakoresha ikoranabuhanga rihambaye.Mu buryo bw’imyubakire hazaba hari inzu yakirirwamo imyanda, n’iyo kuyirobanuriramo.Kizaba gifite inzu yo kubikwamo imyanda ishobora kubyazwa umusaruro ku buryo imaze kugwira ijyanwa gutunganywa bijyanye n’ubwoko bwabyo.[8]Hari gaz iva mu bishingwe tuzaba twarayubakiye amatiyo ayikurura, akayizana ahantu hamwe bitewe n’ingano yayo, dutekereza ko hashobora kuvamo gaz methane ariko bisaba ko itunganywa.”Yavuze ko bazagira ahantu ihurizwa ikaba yatwikwa ku buryo ibyazwa umuriro w’amashanyarazi cyangwa igakoreshwa mu buryo bw’izindi ngufu zakenerwa mu kimoteri.[9]Biteganyijwe kandi ko mu gihe iki kimoteri cyaba cyafunzwe hazakorwa inyigo yo guhindura aho ahakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/ibidukikije/article/byinshi-ku-mushinga-w-ikimoteri-kigezweho-i-kigali-uzatwara-asaga-miliyari-26
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-yo-kurobanura-imyanda
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-yo-kurobanura-imyanda
  4. https://ar.umuseke.rw/cooped-yatangije-uburyo-bushya-bwo-gukusanya-imyanda.hmtl
  5. https://igihe.com/ibidukikije/article/byinshi-ku-mushinga-w-ikimoteri-kigezweho-i-kigali-uzatwara-asaga-miliyari-26
  6. https://igihe.com/ibidukikije/article/byinshi-ku-mushinga-w-ikimoteri-kigezweho-i-kigali-uzatwara-asaga-miliyari-26
  7. https://igihe.com/ibidukikije/article/byinshi-ku-mushinga-w-ikimoteri-kigezweho-i-kigali-uzatwara-asaga-miliyari-26
  8. https://ar.umuseke.rw/cooped-yatangije-uburyo-bushya-bwo-gukusanya-imyanda.hmtl
  9. https://igihe.com/ibidukikije/article/byinshi-ku-mushinga-w-ikimoteri-kigezweho-i-kigali-uzatwara-asaga-miliyari-26