Umushinga w’amazi wa Matabeleland Zambezi (MZWP) ni umushinga ukomeye urimo gukorwa mu ntara ya Matabeleland y’amajyaruguru y'igihugu cya Zimbabwe . Uyu mushinga urashaka gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi rimaze igihe kinini mu mujyi wa Bulawayo wa kabiri wa Zimbabwe uzana amazi mu ruzi runini rwa Zambezi mu mujyi .
Urugomero rwa Gwayi-Shangani ni icyiciro cya mbere cy'Umushinga w'amazi wa Matabeleland Zambezi (MZWP) kandi ni ishingiro ry'umushinga. Byatangiye mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2004 biteganijwe ko bategura ikigega cy'uyu mushinga. Urugomero ruzaba ruherereye muri kilometero 6 mu kumanuka ku mugezi wa Gwayi n'umugezi wa Shangani .
Umuyoboro uteganijwe uzaba ungana na kilometero 260. Biteganijwe ko kubaka uyu muyoboro bizarangira mu mwaka wa 2022. Muri Mata mu mwaka wa 2021, Guverinoma ya Zimbabwe yatanze isoko ryo kubaka uwo muyoboro.