Umushinga ‘Girinzu’
Girinzu ni umwe mu mishinga y’amacumbi aciriritse ugamije kuziba icyuho cy’amacumbi ibihumbi 310 Umujyi wa Kigali ukeneye ngo utuze abantu bawo heza kandi neza bitarenze mu mwaka 2032.
Tumenye Umushinga Girinzu
[hindura | hindura inkomoko]Bikomoka ku bunararibonye bwa Eng. Stéphane Monceaux, inzobere mu bwubatsi wakoze ku mishinga y’ubwubatsi itandukanye hirya no hino ku Isi mu myaka 25 ishize, akaba ari mu bubatsi bakomeye, bizerwa mu Ubufaransa. We na Me Wibabara bafatanyije gushinga uyu mushinga wa Girinzu mu myaka itatu ishize.[1]Igice cya mbere cy’Umushinga wa Girinzu uzwi nka Gahanga I cyiswe ‘Umutuzo’. Ukihagera wasanganirwa n’inzu za mbere zuzuye ku ruhande, hari abakozi batandukanye babisikana n’imodoka n’imashini z’ubwubatsi, ngo umwaka wa 2022 urangire inzu zose ziteganyijwe mu gice cya mbere zibonetse.Umushinga Girinzu utangira, bari bafite igishushanyo mbonera cy’uko bifuzaga kubaka ayo macumbi, cyakora Eng. Monceaux avuga ko bagiye bavugurura, bigendanye n’ibyifuzo abakiliya batanze.[1]Hari abagiye bazaga buri umwe avuga ati ndashaka ko mu hamera hatya, byatumye hari amavugurura amwe dukora kuri izi nzu. Inzu zizakomeza kugenda zubakwa hakurikijwe ibyo abakiliya bashaka.Bavuze ko mu gihe bagikomeje gusoza kubaka Gahanga batangiye kubaka Gahanga hafi y’Umurenge wa Gahanga, nayo izaba igizwe n’inzu ziciriritse kandi zigezweho.Mu mwaka 2022 bateguye kubaka inzu zisaga 60, mu mwaka 2023 zizaba 120 hanyuma bazamure ingano y’inzu bubaka zigere ku 150 kandi ni ibintu bazakomeza. Ntabwo byaba ari bizima gutangira umushinga ugahita ugenda.
Girinzu kuru Uko Bimeze
[hindura | hindura inkomoko]Ni inzu zigezweho ukizirebera hanze, bikaba akarusho uzinjiyemo bitewe n’imyubakire yazo yizwe neza bijyanye na gahunda yo kutangiza ibidukikije kandi ikoresha ibikoresho byo mu Rwanda mu buryo buhendutse ariko bufite uburambe.Mu myaka ibiri ishize, mu kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, imiturire yari isanzwe, igice kinini kigizwe n’ubuhinzi n’ibindi bikorwa bisanzwe.Uyu munsi si ko bimeze kuko umushinga ‘Girinzu’ watangiye ari inzozi z’Umunyarwandakazi Me Jacqueline Wibabara n’Umufaransa Eng. Stéphane Monceaux, ubu zabaye impamo, Kagasa yahinduye isura yo kwaguka k’umujyi n’ibikorwaremezo.[1]Mu minsi mike ishize hatashywe inzu za mbere 67 z’umushinga Girinzu, ugamije kugabanya icyuho cy’ibura ry’inzu ziciriritse muri Kigali, by’umwihariko ku miryango yifuza kugira inzu muri ako karere.
Ibindi Wamenya kuri Girinzu
[hindura | hindura inkomoko]Hari inzu zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero bumwe bugezweho, igikoni n’ubusitani butunganyiwe neza, zubatswe mu buryo bugeretse. Muri izi nzu, imwe igura miliyoni 35 Frw.Icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu zigeretse rimwe, imwe igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero n’ubusitani butunganyijwe. Igiciro ni miliyoni zisaga 74 Frw.Icyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu zifite ibyumba bine, uruganiriro, ubwogero bubiri, igikoni kigezweho n’ubusitani bugari. Igiciro cya buri imwe ni miliyoni 120Frw.[1]Muri uyu mushinga wa ‘Umutuzo’ uri kubakwa, hateganyijwe ibikorwa remezo bihuriweho n’abahatuye mu rwego rwo kugira hafi ibicyenerwa muri sport nka Piscine, ibibuga bya Basketball, mu mibereho myiza nk’ishyamba rito ryo kuruhukiramo, ubusitani kuri buri nzu, Parikingi, inzu ngari ikorerwamo ubucuruzi n’ibindi bizafasha abazahatura kumererwa neza.Uyu mudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari ebyiri, urimo ibice bitatu byubatswe mu buryo butandukanye bitewe n’ushaka gutura, agahitamo iyo ashaka.[1]Uyu mushinga wa Girinzu, ni igikorwa abawugize biyemeje gukora ku buryo habaho itandukaniro n’ibyari bisanzwe. Bashyize imbaraga n’imari mu gushyiraho itsinda ry’abahanga ( Ingénieur civil) bahoraho ba Girinzu, bo kwitabaza igihe bibaye ngombwa.