Jump to content

Umurenge wa Gishari

Kubijyanye na Wikipedia
Ikibumbano gisobanura ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rwamagana.

Umurenge wa Gishari ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rwamagana, mu Intara y'Iburasirazuba bw’u Rwanda.[1]

Umurenge wa Gishari uyoborwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa Ntwari Emmanuel.[2]

Imiterere y’ubuyobozi

[Hindura | hindura inkomoko]

Umurenge wa Gishari ugizwe na selile zirindwi (7): Kavumu, Binunga, Bwinsanga, Kinyana, Gati, Ruhunda, na Ruhimbi. Icyicaro cy’umurenge giherereye mu kagari ka Ruhimbi, gafite ibikorwa remezo nka sitasiyo ya polisi n’ishuri rya Bella Flowers. Imirimo irakomeje, harimo no kubaka umuhanda uhuza Kwakarangara na Ikavumu, ahari ishuri ry’indabyo rya Bella (Indabo). Muri uyu murenge kandi harimo ishuri rya GS St. Poul Gishari, riherereye mu kagari ka Bwinsanga hafi ya sitasiyo ya polisi, ndetse n’ishuri rya GS Saint Robert Ruhunda, riherereye mu kagari ka Kabinunga[2].

Umurenge wa Gishari ugizwe n’utugari turindwi:

  • Kavumu;
  • Binunga;
  • Bwinsanga;
  • Kinyana;
  • Gati;
  • Ruhunda;
  • Ruhimbi.[2]

Icyicaro cy’Umurenge wa Gishari giherereye mu Kagari ka Ruhimbi.

  1. « Gishali », GeoNames, yasuwe ku wa 21 Nyakanga 2026.
  2. 1 2 3 « Imirenge n’Utugari », Akarere ka Rwamagana, yasuwe ku wa 21 Nyakanga 2026.