Umurenge Sacco Kigabiro
Umurenge SACCO Kigabiro, ni koperative y'abaturage b'Umurenge wa Kigabiro mu Akarere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba bw'u Rwanda.[1][2] Iyi koperative yahawe ubuzima gatozi n'Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative RCA ashingiye ku ibaruwa ya perezida wa koperative yo kuwa 09 Werurwe 2010.
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Icyemezo No RCA /467/2010 cyo kuwa 29/03/2010 giha ubuzimagatozi «Imboni Kigabiro Savings and Credit cooperative» (IMBONI KIGABIRO SACCO)
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative; Ashingiye ku Itegeko no 50/2007 ryo kuwa 18 Nzeri 2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’Amakoperative mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 23, igika cya 3; Ashingiye ku Itegeko no 16/2008 ryo kuwa 11/06/2008 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Amakoperative, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3, igika cya 2;[3][4]
Ingingo ya 1
[hindura | hindura inkomoko]Ingingo ya mbere: IMBONI KIGABIRO SACCO ifite icyicaro i Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, ihawe ubuzimagatozi.
Ingingo ya 2:
[hindura | hindura inkomoko]IMBONI KIGABIRO SACCO igamije guteza imbere abanyamuryango ibafasha kwizigamira no kubona inguzanyo. Ntiyemerewe gukora indi mirimo inyuranye n’iyo iherewe ubuzimagatozi, keretse ibanje kubisaba ikanabiherwa uburenganzira.
Ingingo ya 3:
[hindura | hindura inkomoko]Iki cyemezo kigira agaciro guhera umunsi cyatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Intego
[hindura | hindura inkomoko]IMBONI KIGABIRO SACCO igamije guteza imbere abanyamuryango ibafasha kwizigamira no kubona inguzanyo. Ntiyemerewe gukora indi mirimo inyuranye n’iyo yaherewe ubuzimagatozi, keretse ibanje kubisaba ikanabiherwa uburenganzira na leta.
Ishakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=53724&token=3de1418b4672a8eabc5a91d9b6062846f67b8e00
- ↑ https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/visi-meya-umutoni-jeanne-yakiriye-abafatanyabikorwa-baturutse-muri-tearfund-na-aee
- ↑ https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=53724&token=3de1418b4672a8eabc5a91d9b6062846f67b8e00
- ↑ https://www.rca.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=76489&token=1f959b500ebe59c9d9d9b9b672ceb480dd5b572d