Uburobyi muri Ruhondo
Umusaruro
[hindura | hindura inkomoko]Umusaruro w'uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo ni iyanga, Abarobyi batunga urutoki ibikoresho bidahagije ariko hari abandi bemeza ko ubuke bw’umusaruro, imvano ari imicungire idahwitse y’uburobyi buhakorerwa hamwe n'ibidukikije byangirika.[1][2][3]
Ruhondo
[hindura | hindura inkomoko]Ruhondo ni ikiyaga gihuriweho n’Uturere twa Musanze na Burera kikaba ari impanga n’ikiyaga cya Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.[4]
Uburobyi
[hindura | hindura inkomoko]Ni ikiyaga kibonekamo amafi yo mu bwoko butandukanye burimo indugu, inshonzi nini n'intoya indagara,isambaza zitewemo vuba, na Tilapia ariko ku kigero gito. Abaturiye Ruhondo bavuga ko kugira ikiyaga iwabo ari inyongeragaciro kandi binejeje. Benshi baturiye iki kiyaga ni barobyi batunzwe na bwo nk'akazi kabo ka buri munsi. Gusa aba barobyi batewe impungenge n’igabanuka ry' umusaruro bagereranije n’uwo bajyaga babona.[5][6][7]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://igihe.com/ubukerarugendo/article/tujyane-gusura-ibiyaga-bya-burera-na-ruhondo-ubeho-nk-umwami-ku-kirwa-amafoto
- ↑ https://radiotv10.rw/burera-abahinzi-bibishyimbo-barasaba-koroherezwa-kubona-ibiti-byo-gushingiriza/
- ↑ https://ar.umuseke.rw/ikiyaga-cya-ruhondo-cyafunguriwe-kuroba-umunsi-mwiza-ku-barobyi.hmtl
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Burera-Barasabwa-gutera-ibiti-bakanabibungabunga-kuko-bazi-akamaro-kabyo
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Basanga-imicungire-mibi-yuburobyi-muri-Ruhondo-ari-yo-mu-ntadaro-zumusaruro-mubi
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-imirambo-y-abagore-babiri-barohamye-muri-ruhondo-yabonetse
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-23. Retrieved 2023-02-23.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)