Uburezi bw'abafite ubumuga mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Imibare igaragaza ko mu bantu bafute ubumuga abagera kuri 34,9% batigeze bagera mu ishuri ibi bikaba bigaragaza ko

hakiri icyuho kinini kukugera kuri bwa bukungu bushingiye kubumenyi mu Rwanda. iri ni ibarura ryakozwe mu mwaka

wibihumbi bibiri na makumyabiri nibiri (2022).[1]

Uburezi bw'abafite ubumuga mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Haracyakenewe intwambwe ikomeye mu burezi bw'abafite ubumuga mu Rwanda mu rwego rwo kugera kuri gahuunda

y'ubukubgu bushingiye ku bumenyi leta yu Rwanda yiyemeje.

Mu mashuri yo mu Rwanda, hari aho abana bafite ubumuga bigira hamwe nabatabufite hakaba ahandi bigoye bitewe n'ubwoko bw'ubumuga Umwana afite hakaba hakewe amashuri yihariye.[2]

Umunyamuryango nshingwabikorwa w'umuryango w'abafite ubumuga bwo kutumva, kutabona, no kutavuga Musabyimana Joseph mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru yavuzeko abagera kuri 60% mu banyamuryango ari abana bagejeje igihe cyo kwiga ariko ariko ari ntanumwe wigeze arikandagiramo.

Ingamba n'uburezi budaheza[hindura | hindura inkomoko]

Minisiteri y'uburezi igaragazako urugendo rwo gufasha abana bose bafite ubumuga rukiri rurerure nubwo hashyizweho gahunda y'uburezi budaheza mu Rwanda.[3]

Minisitiri w'uberzi Twagirayezu Gaspard, yagize ati icyambere twashyizeho ni gahunda y'uburezi budaheza yo gufasha amashuri yacu ngo abana bafite ubumuga babe bakwitabwaho mumashuri asanzwe abarimu biga munderabarezi bahabwe ubushobozi bwo kubafasha ariko hari ababa bafite ibibazo bisaba ko bitabwaho muburyo bwihariye. gusa abo nabo hari amashuri abafasha ikibazo gihari nuko amenshi ari ayigenga. icyo turimo gukora ni ugushakira ayo mashuri ubufasha bwihariye kugirango nabana badafite ubushobozi babe babasha kuyigamo.

Ibarurishamibare ryo gusoma no kwandika kubafite ubumuga[hindura | hindura inkomoko]

Iri barura kandi ryasuzumye ibijyanye nubushobozi bwo gusoma no kwandika mu bafite ubumuga. bigaragara ko abagera kuri 44% batabizi Abagore 46% n'abagabo 40% nta bushobozi na buke bwo gusoma no kwandika bafite. mubabizi nabwo abenshi bagarukira ku Kinyarwanda gusa.[4]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-3-4-bafite-ubumuga-inzira-iracyari-ndende-mu-burezi-bwabo
  2. https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/nudor-irasaba-ko-uburezi-bw-abana-bafite-ubumuga-bwarushaho-kwitabwaho
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-3-4-bafite-ubumuga-inzira-iracyari-ndende-mu-burezi-bwabo
  4. https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/basanga-hakiri-urugendo-mu-ikoranabuhanga-mu-burezi-bw-abafite-ubumuga