Uburezi budaheza mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Bafite uburenganzira nkatwe, bashaka kwiga no kwigana.

Uburezi budaheza (mu Icyongereza: Inclusive Education) n'igahunda ya goverinoma y'u Rwanda yashyizweho k'ubufatanye na Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) igamije guha abana bose bafite ubumuga butandukanye amahirwe yo kwiga no kugera ku inzozi zabo. [1][2] Politiki y’uburezi budaheza iteganya ko abana bose, baba abafite ubumuga n’abatabufite bahabwa uburezi bufite ireme kandi ku rugero rungana, nyamara umubare w’abarimu bafite ubumenyi bwo kwigisha icyiciro cy’abana bafite ubumuga uracyari hasi cyane.[3][4]

Intego ya Politiki y'uburezi[hindura | hindura inkomoko]

Guha abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bishingiye ku burezi bufite ireme kandi budaheza, bujyanye n’ibikenewe kw’isoko ry’umurimo ndetse bujyanye n’igihe, byose byubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.[5][6]

Icyerekezo[hindura | hindura inkomoko]

Kuba inkingi ya mbwamba n’umusemburo  w’iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda binyuze mu kubaha ubumenyi, ubumenyingiro, n’ubushobozi byubakiye ku ndangagaciro nyarwanda.[7]

Ibyo Kwibandaho[hindura | hindura inkomoko]

Indangagaciro Nyarwanda[hindura | hindura inkomoko]

Inkingi ya mwamba ya politike nshya y’uburezi ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda zirimo; kwihesha agaciro, kwigira n’umurimo unoze.[7]

Nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma[hindura | hindura inkomoko]

Politike nshya y’uburezi ishimangira ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu burezi.

Ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umurimo, rya none n’ejo hazaza[hindura | hindura inkomoko]

Politike nshya y’uburezi ifite intego yo gutanga ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umuriomo rya none n’ejo hazaza

Mbere na mbere Abarezi’[hindura | hindura inkomoko]

Uruhare rw’umurezi ni ihame mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuri buri rwego rw’uburezi.

Umusaruro kubafite ubumuga mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Inama y'igihugu y'abafite ubumuga ivuga ko kuva Minisiteri y'uburezi yinjiye muri gahunda y'uburezi budaheza mu myigishirize yo mu Rwanda, hari impinduka impinduka nini yagaragaye mumibereho y'abantu bafite ubumuga kuko cyari kimwe mu bibazo byugarije imyigire yabo.

Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://panorama.rw/uburezi-budaheza-imwe-mu-nzira-yo-gukura-abafite-ubumuga-mu-bwigunge/
  2. https://www.unicef.org/rwanda/rw/uburezi
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburezi-budaheza-buzagerwaho-gute-abarimu-babihuguriwe-bakiri-agatonyanga
  4. https://www.isangostar.rw/ncpd-gahunda-yuburezi-budaheza-izavana-abafite-ubumuga-mu-bwigunge
  5. https://www.nudor.org/?p=7677
  6. https://kiny.taarifa.rw/rwanda-abana-561-bafite-ubumuga-batangiye-ibizamini-byabanza/
  7. 7.0 7.1 https://www.mineduc.gov.rw/1/incamake-ya-politike-yuburezi