Jump to content

Ubunnyano

Kubijyanye na Wikipedia
kurya ubunnyano

Umuhango wo kurya ubunnyano ubusanzwe mu Rwanda wakoragwa umwana amaze iminsi kugirango ahabwe izina, gusa kuri ubu siko bikimeze kuko hari aho usanga umwana ahabwa izina nyuma y'amezi runaka avutse. ikindi kandi usanga basigaye bita umwana, amazina yarahiswemo kera n'ababyeyi be.[1]

Ubunnyano mu Rwanda

[hindura | hindura inkomoko]

Umuhango wo kurya ubunnyano wakorwaga umwana amaze amezi umunani (8) avutse. Bafataga amasuka y'udufuni (Amasuka mato) bagaha abana bakiri bato, bakajya guhinga hafi aho y'urugo. iyo bamaraga guhinga mbese ubwo bahinguye mu kinyarwanda kiza, bajyaga murugo, bagasanga babateguriye Intara bashyizeho ibyo kurya.

Ku ntara basangagaho amakoma (Ibirere) bagashyiraho ibishyimbo, bacucumiyemo imboga kandindi bashyizeho utubumbe twinshi, kuburyo buri mwana afata akabumbe ke kandi Akabumbe kose kabaga kageretsehoagasate k'umutsima.

Hanyuma yibyo Bazanaga Amata y'inshyushyu hamwe nay'ikivuguto bagaterekaho, maze abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba intoki ubundi bakarya. bakabaha n'amata bakanywa, bose uko bangana ubundi bakarya ubunnyano.[2]

Aho izina Ubunnyano ryavuye (Impamvu byitwa ubunnyano)

[hindura | hindura inkomoko]

Kubyita ubunnyano ni uko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nkuko umwana Annya (Kwituma) impande zose.[3]

Gusangira ubunnyano

Iyo bamaraga kurya ntago babahaga amazi ngo bakarabe intoki, ahubwo barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere y'umubyeyi bakavuga bati. urabyare abana benshi, abahungu n'abakobwa, nuko abana bakita uruhinja amazina.

Ibitangaje mu kurya ubunnyano

[hindura | hindura inkomoko]

Abana ntago bashoboraga gutaha iwabo imuhira, na nyina w'uruhinja ntiyashoboraga guhaguruka aho yicaye,kereka umwana abanje[4] kunnya cyangwa se kunyara. Nyina yagombaga kuba yamuhaye Amata, yamuhaye Ibere, kugirango annye cyangwa anyare vuba. iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa se kunyara, Bamutamikaga itabi akaruka, bakabona kugenda byaraziraga kugenda kimwe muri ibyo bikorwa (Kunnya, Kunyara, Kuruka) kitaraba kuko byabaga ari ugusurira umwana nabi, agapfa. uko niko ubunnyano bwamye buribwa mu Rwanda.

Ubunnyano hirya no hino

[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda bitewe n'uduce buri gace kagiraga umwihariko wako mukwita izina umwana cyangwa kurya ubunnyano

Twavuga nko mungoma y'igisaka cy'epfo, na hamwe mu buganza, abana bari bafite utubyino babyinaga bajya gusuka ku Insina ibyo bakuye ku kiriri. (Ibyo basigaje barya ubunnyano) iyo nsina akenshi yagombaga kuba ari inyamunyo, hakaza abana umunani (8) bane muribo ari abakobwa abandi bane ari abahungu bose b'amasugi. kandi bafite ba se na banyina.

Barazaga bagakikiza urutaro (Intara baririyeho) maze bakayoreraho ibyo basigaje ku kiriri bakayiterurira rimwe bagenda urunana bakagenda baririmba babyina ngo, Bwerere yavutse, bwerere yakura, bwerere, yavoma, bwerere ya voma, bwerere yasenya (gutashya) bwerere ya hinga..... maze bakabisuka kunsina bavuga bati Dore aho nyoko yakubyariye.[5]

Kurya ubunnyano

Bajyaga no kuyindi nsina babyina kwakundi, batangaga insina 2 cg 3 bagasukaho ibyo ku kiriri. Insina basukagaho ibyo ku kiriri yerekanwaga n'umugore washashe ikiriri. Insina kandi iba iy'umwana ababyeyi bazira kuyimunyaga, iyo ari umukobwa agashyingirwa kure maze ya nsina ikera igitoki barakimugemuriraga.

Kwita izina no kurya ubunnyano kuri Ubu

[hindura | hindura inkomoko]

Ugereranyije uko uyu mugenzo wakorwaga hambere mu Rwanda n'uko ukorwa ubu, usanga bisa nibihabanye cyane. kuko kuri ikigihe hajemo iterambere ryinshi cyane, ndetse n'ikoranabuhanga, aho umwana aba akivuka agahita ahabwa izina uwo munsi, kuko ababyeyi basigaye bayateganya mbere kandi umwana aba yavukiye kwa muganga agomba kwandikwa ku ifishi ndetse no mu irangamimerere.

Ishakiro ry'inkuru

[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://igihe.com/umuco/umurage/umuco-w-ubunnyano-mu-rwanda-uragenda-uhindura-isura
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2024-07-24. Retrieved 2024-02-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/ubunnyano-iyo-umwana-yatindaga-kunnya-cyangwa-se-kunyara-bamutamikaga-itabi
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2024-02-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://inyarwanda.com/index.php/inkuru/133727/wa-munsi-wo-kurya-ubunnyano-wageze-menya-abana-20-bingagi-bagiye-kwitwa-amazina-amafoto-133727.html