Jump to content

Ubuhinzi n'iterambere ry'igihugu mu bukungu

Kubijyanye na Wikipedia
ubuhinzi

Urwego rw’ubuhinzi ni ingirakamaro mu bukungu bw’u Rwanda. Urwego rw’ubuhinzi rwariyongereye rugira impuzandengo ya 9,5 ku ijana mu bihe bya 1996 - 2000; ariko, iryo zamuka ryagabanutse mu kigero cya 4,8 ku ijana z’ubwiyongere buri mwaka mu 2001-2006 aho bwabaye ku buryo bugoranye igice cy’ubwiyongere bwabonetse mu gihe kibanziriza cy’imyaka 5 (ROR 2007).[1]

Umusaruro w’ibihingwa mu 2008 wabaye munini cyane muri rusange, 14,8 ku ijana. Habayeho na none ubwiyongere ku musaruro w’ibiribwa no ku bihingwa bijyanwa mu mahanga bwa 16,4 na 13,5 ku ijana kuri buri cyiciro.

- Mu 2001, uruhare rwo mu urwego rw’ubuhinzi muri PIB rwari hafi 46 ku ijana mu buryo nyakuri, rukaba rwari rugize 80 ku ijana ry’ibicuruzwa bisohoka. - Uruhare rwo mu urwego rw’ubuhinzi mu mizamukire rusange ya PIB mu mwaka w’i 2007 rwari 6.3 ku ijana.

  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije