Ubuhinzi bw'ibijumba
Intangiriro
[hindura | hindura inkomoko]Abahinzi b’ibijumba bya kijyambere bifite imbere hafite ibara rya ‘orange’ bikungahaye kuri vitamine A, bavuga ko ibyo bijumba bikunzwe ndetse ko batangiye kubibonera n’amasoko ku buryo babyitezeho ubukire.[1][2]
KOTEMU
[hindura | hindura inkomoko]Ibyo ni ibitangazwa n’abahinzi babyo bo mu karere ka Rulindo, bibumbiye muri koperative yitwa KOTEMU ikorera mu murenge wa Bushoki, bakaba bamaze igihe babihinga ariko bibagora kubona imbuto. Gusa ubu ngo byarakemutse babifashijwemo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) ndetse n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku bijumba (CIP).[1]
Imbuto
[hindura | hindura inkomoko]Imbuto z’ibijumba bahinga ziratandukanye, harimo iyitwa Gihingumukungu, Terimbere, Vita, Ukerewe ndetse n’inshyashya nka Kabode, Mafuta na Kakamega, bakaba bazituburira mu tuzu twabugenewe (Net tunnels) mbere yo kuzihinga mu mirima isanzwe.[1]
Amashyakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 Jean Claude Munyantore: Bizeye ubukire ku buhinzi bw’ibijumba bikungahaye kuri vitamine A, 30-08-2019, Kigali Today
- ↑ https://kubahonet.com/tag/ubuhinzi-bwibijumba/