Jump to content

URUBYIRUKO RWINKOMEZABIGWI ROSOJE URUGRERO

Kubijyanye na Wikipedia

Kuri uyu wa 24/2/2024 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasoje Urugerero rw'intore z'InkomezabigwiX,ashimira uru rubyiruko rw'intore 1,034 ku bikorwa bagejeje ku batuye Akarere,anabasaba gukoresha amasomo bakuye ku rugerero mu guhindura Akarere, Igihugu n'Isi muri rusange,ikarushaho kuba nziza, mu muhango wabereye mu Murenge wa Munyaga.

Bimwe byakozwe n'Inkomezabigwi icyiciro cya 10 harimo kubakira abatishoboye amazu 68 no gusana andi 345,ubwiherero n'ibikoni, gutunganya umuyoboro w'amazi Km 11 no guhanga undi wa Km 7,gutera ibiti by'imbuto 56,784 n'ibivangwa n'imyaka kuri Ha 36,894 n'amashyamba kuri Ha 67. Izi ntore zisoje Urugerero zakoze ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zirimo;isuku n'isukura,ubwishingizi,ubwizigame mu kwivuza no kubungabunga ibidukikije,zicukura imirwanyasuri ku burebure bwa Km 125 n'ibimoteri 3,227,zisibura amateme 7 zinatunganya ibibuga by'imidagaduro 2.

Izi ntore kandi zahawe ibiganiro birimo amateka y'Igihugu, umuco n'indangagaciro z'ubumwe bw'abanyarwanda, ikoranabuhanga, icyerekezo cy'Igihugu 2050 n'uruhare rw'urubyiruko, umuco wo gutarama no guhiga n'ibindi biganiro. Urubyiruko rw'Inkomezabigwi ,icyiciro cya X, rwasabwe kubakira ku masomo n'indangagaciro bigiye ku rugerero no kuba urumuri rw'urundi rubyiruko rugifite ibibazo, guharanira guhindura neza aho batuye; bacyemura ibibazo biri mu miryango no guhangana n'icyateza umutekano mucye.

Mu Karere ka Rwamagana, izi ntore zakoraga Urugerero mu tugari 82. Mu Murenge wa Munyaga,Gishari.Rubona.Mwurire urugerero rwitabiriwe n'intore 74 zari zisoje ikiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye mu mirenge cumi nine(14) igize akarere ka rwamgana.

AMASHAKIROhttps://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/urubyiruko-rwinkomezabigwi-rusoje-urugerero-rwasabwe-kubera-abandi-urumuri[1]

  1. https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/urubyiruko-rwinkomezabigwi-rusoje-urugerero-rwasabwe-kubera-abandi-urumuri