Jump to content

UBUKANGURAMBAGA MUKWIPIMISHA SIDA MURUBYIRUKO

Kubijyanye na Wikipedia

Rwamagana:Urubyiruko rwakanguriwe kwipimisha Virusi Itera SIDA kenshi gashoboka

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC bwakanguriye urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana intara y'Iburasirazuba Umurengewa Kigabiro kwipimisha Virusi Itera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ubwo ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC cyatangizaga ubukangurambaga bwibanda ku rubyiruko nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA bagaragaje ko imibare myinshi y'ubwandu bushya iri mu rubyiruko ndetse  byoroshye kuribo kwibasirwa kandi aribo ejohazaza h'igihugu.

Dr Ikuzo Basile umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy'igihugu cy'Ubuzima RBC yavuze ko mu ngamba zafashwe mu gukumira ubwandu bushya harimo kwegera urubyiruko aho ruri hose.

Yagize Ati:"uyu munsi muri Rwamagana twakoze ubukangurambaga ahahurira urubyiruko rwinshi,tugamije kubegera tubereka ibyiza byo kumenya uko bahagaze kugira bafate ingamba,muri raporo zakozwe twasanze mu rubyiruko ubwitabire mu kwipimisha Virusi Itera SIDA ku rubyiruko biri hasi cyane,turabegara tukabigisha."

Dr Basile avuga ko mu ngamba bafite harimo kugarura Club Anti-SIDA mu mashuri,kuganira na minisiteri y'urubyiruko ku buryo mu masomo bigisha hashirwamo ajyanye no Virusi Itera SIDA kugira abanyeshuri bakure baziko icyorezo kigihari bacyirinde n'ibindi.

Bamwe mu rubyiruko rutuye muri Rwamagana ruvuga ko nubwo aho kwipimishiriza hagenda hongerwa bamwe bakigira isoni zo kujyayo kubera uko bafatwa muri bagenzi babo.

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:"natwe dutewe impungenge n'uko urubyiruko rukomeje gushukwa n'abakuze usanga abakobwa kubera ubuzima ni gushaka kugaragara bitandukanye n'ubushobozi b'iwabo bari kwishora mu busambanyi,abasaza bakabafatirana,abenshi ntabwo bakoresha urukingirizo biradushira mu kaga."

Akomeza agira Ati:"tugiye gukangukira kwipimisha tuve mu marangamutima ubuzima nicyo gishoro dufite,tugiye kujya tunabishishikariza bagenzi bacu kwipimisha kuko umenye uko ahagaze bimufasha gufata ingamba."

Dr Ikuzo Basile yasabye ababyeyi guharanira gufasha abana babo kumenya uko bahagaze kuko ngo ahanini bamara igihe kinini bari kumwe n'abana kandi bakabisanzuraho kuruta undi wese.

Ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi Itera SIDA bwatangiriye mu ntara y'Iburasirazuba kubera ko ubwandu bushya bwagaragaye ko bwiganje muri iyi ntara kuruta ibindi bice byo mu gihugu.muri rusange urubyiruko rwasobanuriwe uburyo rudakwiye gutezuka ku nshinga zo kwirinda indwara ya SIDA bityo kandi igihugu kibashe kwiteza imbere n'imibereho myiza y'abaturage yiyongere.

AMASHAKIRO