Jump to content

UBUCUKUZI BWA MABUYE YAGACIRO MURI RWAMAGANA

Kubijyanye na Wikipedia

Ku wa 27 Ugushyingo 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yasabye abacukura amabuye y’agaciro ya ‘Gasegereti’ mu murenge wa Mwurire, kwirinda ibyaha cyane cyane ubujurura bugaragara muri uyu murenge kandi bagatanga amakuru ku bo bakeka ko babugiramo uruhare.

Ni nyuma y’uko mu murenge wa Mwurire hamaze iminsi hagaragara ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura bw’amatungo magufi, gucukura amazu y’ubucuruzi no gushikuza abantu ibyabo, abaturage bagashyira mu majwi abakora mu birombe.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi bivugwa ko biraturuka ku mubare munini w’abantu bava mu bice bitandukanye bahuriye muri uyu murenge baje gucukura amabuye y’agaciro ku buryo haba harimo n’abanyangeso mbi bagira uruhare muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.

Ubwo umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana Superintendent (SP) James Rutaremara yaganiraga n’abasaga 400 bakora ubucukizi bw’amabuye ya gasegereti mu murenge wa Mwurire, yabasabye kwirinda ingeso mbi zishobora guhungabanya umutekano no gutamaza abashobora kuba bafite bene izo ngeso.[1]

  1. https://panorama.rw/rwamagana-abakora-mu-birombe-byamabuye-basabwe-kwirinda-ibikorwa-bihungabanya-umutekano/