Tuyisenge christine

Kubijyanye na Wikipedia

Christine Tuyisenge ni umunyamabanga nshingwabikorwa w' inama nkuru y' abagore.Akaba ari umubyeyi wishimye ufite abana babiri.[1]

UBUZIMA BWE NIBYO AKUNDA GUKORA[hindura | hindura inkomoko]

ikintu cya mbere Christine akora mugitondo akibyuka ni isengesho kubera ko ariryo rimutangirira umunsi

ashimishwa no gutanga ubufasha kubantu bamukeneye.akunda no kwita kubantu kubera ko ari mubintu yibukiraho ababyeyi be.

Christine ubuzima bwa mwigishije kwihangana,akaba agira ubwoba bwo kutuzuza inshigano ze nkuko bikwiye mu gihe yumva yakangobye gukora ibirenze yagakwiye gukora,

akaba atinya itsinzwi cyangwa gutsindwa.Nyuma y'akazi akunda gusoma ibitabo.[2]

AMATEKA[hindura | hindura inkomoko]

Umunyamategeko Christine Tuyisenge wamaze hafi imyaka 15 aharanira uburenganzira bw' umugore n' abana mu Rwanda abicishije mu muryango udaharanira inyungu witwa Haguruka. Christine yagize uruhare mu guhindura amategeko avangura, ndetse yafashaga gushinga icumbi ku bagore bahohotewe , no guhuza ubufasha mu by' amategeko.Kuva 2008 , aho Christine yabaye visi perezida wa komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.christine yahoze aharanira inyungu z' umugore n' iterambere ry' umugore mu gihugu ; mbese kuva mu mudugudu kugeza mu gihugu urwego.[3]

INDANGANTURO:[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.newtimes.co.rw/section/read/81129
  2. https://www.newtimes.co.rw/section/read/81129
  3. https://www.inclusivesecurity.org/2017/07/08/8-rwandan-women-rising/