Speciose Ayinkamiye
Appearance
AYINKAMIYE Speciose ni umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda akaba umunyapolitiki wo mu Rwanda, kuri ubu akaba ari umwe mu bagize umutwe w’abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda[1] . Ayinkamiye ahagarariye Intara y'Iburengerazuba akaba ahagaririye akarere ka Rubavu ari naho havukiye [2]. Kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka 2001, AYINKAMIYE yari umwarimu. Kuva mu mwaka 2002 kugeza mu mwaka 2018, yakoraga mu myanya itandukanye mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda. Muri Nzeri 2018, AYINKAMIYE yatorewe kujya mu mutwe w'Abadepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda[3]. AYINKAMIYE ari mubuyobozi bwa KCB Bank Rwanda Limited[4] iyi banki ifite inkomoko ni ikicaro gikuru muri Kenya.
references
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.parliament.gov.rw/chamber-of-deputies-2/member-profile/deputies-profiles
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/88953/rubavu-icyumweru-cyo-kwibuka25-cyatangirijwe-mu-murenge-wa-busasamana-ahiciwe-abasaga-300--88953.html
- ↑ https://dbpedia.org/page/Speciose_Ayinkamiye
- ↑ https://web.archive.org/web/20211118153509/https://cnlg.gov.rw/index.php?id=87&tx_news_pi1%5Bnews%5D=2236&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=c21e80087801736309a3a91e5a7e9d24