Jump to content

Siti True Karigombe

Kubijyanye na Wikipedia

Munyurangabo Steven yamenyekanye ku izina rya Siti True Karigombe akaba umuhanzi nyarwanda,Ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y’ibyivugo.

Ubuzima Bwite

[hindura | hindura inkomoko]

Umuraperi Siti Karigombe ukunze kuvanga injyana ya Hip Hop na Gakondo, ni umwe mu batanga icyizere muri iyi njyana wanabishimangiriye mu bitaramo bigiye bitandukanye nka European street fair cyabaye tariki 08 Kamena mu mwaka 2019 kibera muri Car free zone mu Mujyi wa Kigali.[1]Siti True Karigombe yagiye aririmba mu bitaramo bya “Iwacu Muzika Festival”,Karigombe uherutse kumurikira isi Album amaze imyaka 5 atunganya nk’uko aheruka kubitangaza, avuga ko yatangiye kuyikoraho mu mwaka wa 2017,yaje gushyigikirwa n’abandi baraperi barimo Fireman, Bull Dogg n’umwami w’ibisumizi Riderman umubereye nk’umubyeyi n’umujyanama mu muziki, kimwe n’abahanzi nka Yvan Mpano na Ben Adolphe.[2][3] Ni album avuga ko yiyushye akuya mu kuyikora kuko mu ikorwa ryayo yirwanagaho atagira umujyanama cyangwa ushoramo amafaranga, icyakora ku rundi ruhande ahamya ko byamwigishije byinshi.[4] ‘Ikirombe cya Karigombe’ ni album iriho indirimbo 14 zirimo izo yakoranye n’abahanzi nka; Bull Dogg, Mani Martin, Nema Rehema, Oda Paccy na Irakoze Hope.[5]Iyi album yakozweho n’aba producers 10 barimo; Trakslayer, Evy, Knox beats, Bob pro, Junior Multisystem, Real Beats, Nexus, Admin Pro, Samu Top Hit, Igor Mabano iriho indirimbo zikozwe mu buryo bw’amashusho eshanu.[6]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/90242/siti-true-karigombe-umuraperi-utanga-icyizere-wanabishimangiriye-mu-gitaramo-european-stre-90242.html
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/121258/ibintu-bikomeje-kuryoha-igitaramo-cya-karigombe-cyo-kumurika-album-kirarimbanije-amafoto-121258.html
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/120957/karigombe-agiye-kumurika-album-ya-mbere-afata-nko-gusoza-amasomo-120957.html
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/ikiganiro-n-umuraperi-karigombe-ukunze-guherekeza-riderman-ku-rubyiniro
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)