Sherrie Silver
Sherrie ni umukobwa w'imyaka 28; yavutse mu mwaka 1994. Ni umukobwa w'ikinege ufite mama we witwa Florence Silver.[1]
Ni umukobwa udasanzwe mu ku byina ruzungu kandi azi no gukina filime akaba n'umuhanga mu kwita izina ingagi buri mwaka.
Ibihembo yahawe
[Hindura | hindura inkomoko]Kubera ukuntu yakunzwe cyane byatumye ahabwa igihembo kiswe The Best Choreography category cyatanzwe mu marushanwa yo mu mwaka 2018 ya MTV Music Awards.[2]
Akarusho yubakiwe ikibumbano[i London]
[Hindura | hindura inkomoko]Abanyabugeni bo mu bwongereza bubatse ikibumbano cyerekana umunyarwandakazi Sherrie Silver ari kubyina ateze amboko Kinyarwandakazi.
Imbyino nyarwanda zibyinwa n'abanyarwandakazi bateze amaboko nk'uko inyambo ziba ziteze amahembe yazo.[3]
Sherrie umunyarwandakazi uba mu bwongereza, akaba icyamamare mu kubyina; kuba yarubakiwe ikibumbano cyimwerekana mu murwa mukuru w'igihugu gikomeye cy'Ubwongereza kandi akerekanwa abyina Kinyarwandakazi ni shema kuri we n'u RWANDA muri rusange.[4]
Ibikorwa yakoze
[Hindura | hindura inkomoko]Yagaragaye muri videwo nyinshi abyina ariko yaje guca agahigo ubwo yagaragaraga abyina mu ndirimbo y'umuhanzi childish Gambino yise'' THIS IS AMERICAN''.
Mu mpera z'umwaka wa 2021 yaje mu Rwanda afasha abana bo mu miryango itishoboye abaha ibiribwa n'izindi mpano zitandukanye.
Icyo gihe yafashije abana bo mu kigo cy'imfubyi cyo kwa Gisimba mu Murenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge.
REBA
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://kiny.taarifa.rw/i-london-hubatswe-ikibumbano-cya-sherrie-silver-abyina-kinyarwanda/
- ↑ https://kiny.taarifa.rw/i-london-hubatswe-ikibumbano-cya-sherrie-silver-abyina-kinyarwanda/
- ↑ https://kiny.taarifa.rw/i-london-hubatswe-ikibumbano-cya-sherrie-silver-abyina-kinyarwanda/
- ↑ https://kiny.taarifa.rw/i-london-hubatswe-ikibumbano-cya-sherrie-silver-abyina-kinyarwanda/