Samusure

Kubijyanye na Wikipedia

Kalisa Erneste ni umuhanzi Nyarwanda mu ngeri zitandukanye, yamenyekanyekanye cyane mu Rwanda nka Samusure ndetse no ku yandi mazina yagiye amenyekanaho nka Rulinda, na Makuta.

kubera gukina ama filimi atandukanye.[1] Yavutse mu mwaka wa 1977. yavukiye i Bugarama, mu karere ka Rusizi.[2][3]

Icyivugo cye nk'intore[hindura | hindura inkomoko]

Iyo abajijwe uko yakwibwira abatamuzi aseruka atya

"Ndi Kalisa wa Butera,

Butera wa Ntamakiriro,

Ntamakiriro wa Mujyabwami,

Mujyabwami wa Mirenge,

Mirenge wa Muhimano,

Nkaba Umuzigaba w'umuzirangwe

Nkaba umusizi,

Ndi indatirwabigwi,

Umuhanzi ubereye u Rwanda." [3]

Ubuzima bwe mbere yo kwinjira muri sinema[hindura | hindura inkomoko]

Kalisa Erneste yageze i Kigali mu mwaka wi 1997 mu bugarama aho avugako yahamaze imyaka 4

akora imirimo itandukanye irimo ubunyonzi,kwirukana inyoni mu mirima,ubukarani nibindi.[4]

Ingeri zitandukanye z'ubuhanzi akora[hindura | hindura inkomoko]

Umuririmbyi,

Umucuranzi,

Umushyushyarugamba,

Umunyarwenya,

Kuvuga amazina y'inka. [2]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://web.archive.org/web/20220920163347/https://yegob.rw/samusure-yasobanuye-ibyumubano-we-na-judith/
  2. 2.0 2.1 [2] Menya byinshi kuri Samusure wize amashuri atatu abanza gusa akaba n’umukozi wo mu rugo aho yishimira ibyo amaze kugeraho - Umuryango.rw
  3. 3.0 3.1 [3]Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri Sinema Nyarwanda yabaye umuboyi none yubakiye inzu nyina Kimironko mu Mujyi wa Kigali - Thefacts.rw
  4. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/kurogwa-gucikiriza-ishuri-gukora-imirimo-y-ingufu-byinshi-ku-buzima-bwa-samusure