Salima Mukansanga

Kubijyanye na Wikipedia

Salima Radhia Mukansanga yavutse mu mwaka 1988 ni umusifuzi w'umupira wa amaguru mpuzamahanga ufite inkomoko mugihugu cy' u Rwanda[1]

Salima MUKANSANGA yavukiye muntara y'uburengerazuba mukarere ka Rusizi ari naho yakuriye, afite impamyabushobozi y'ikiciro cya 2 cya kaminuza mubijyanye n'ubuforomo n'ububyaza yakuye muri Kaminuza ya Gitwe yo mukarere ka Ruhango muntara y'amajyepfo.[1] Mukasanga akiri mumashuri yisumbuye yifuzaga kuzaba umukinnyi wa Basketball.[2]

Salima Mukansanga yatangiriye urugendo rwe rwo gusifura, ubwo yigaga mumwaka wanyuma mumashuri yisumbuye kukigo cya Saint Vincent de Paul Musanze mumukino wanyuma w'irushanwa ryari ryateguwe n'ubuyobozi bw'icyo kigo.[3]

Uyu munyarwandakazi yatangiye kugaragara mumwuga wogusifura umupira w'amaguru mugikombe cy'isi gitegurwa ni shirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi FIFA cyabaye mu mwaka 2019 mu gihugu cy'Ubufaransa[2]

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Mukansanga Salima Rhadia ni umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi mu mwaka 2007 nibwo yatangiye gusifura bwambere byemewe na FERWAFA.

muwa 2012 abanyarwandakazi batanu babaye abasifuzi mpuzamahanga muri abobatanu babiri bohagati harimo Mukansanga abandi batatu arabo kumpande ku rwengo mpuzamahanga Mukansanga yatangiye gusifura nkumusifuzi wa 4 kugirango yisange asifura mukibuga hagati byamusabye imyaka 2 ubwo Zambiya yakinaga na Tanzania muri 2014 gushaka itike y'Igikombe cya Afurika,yitwaye neza bimufungurira amarembo yokuba umusifuzi kuruhando mpuzamahanga[3] Mukansanga Akaba yarashyizwe kurutonde rwabasifuzi batatu Babadamu bazasifura igikombe cy'Isi muri Qatar.[4]

Ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Umunyarwandakazi Salma Mukansanga yasifuye umukino wa mbere mu mateka y'igikombe cya Africa cy'abagabo .[5]

Mukansanga Salima Umwe Mubarikwita Izina abana b'INGAGI

nubwambere umukino warugiye kuyoborwa numugore mugikombe cya Afurika kuva cyatangira mumyaka 65 kimaze gikinwa,numukino yarayoboye womutsinda rya 2 waberaga i Yaoundé wahuzaga Zimbabwe na Guinnea,[6] numukino wambere uyumunyarwandakazi yaragiye gusifura mugikombe cy'abagabo kandi numukino wari witezwe nabantu benshi, cyari ikintu gikomeye kuri Salima Mukansanga.

Salima Mukansanga, mumwaka wa 2022 yabaye umugore wa mbere ukomoka kumugabane wa Afurika wasifuye mumikino yanyuma y'igikombe cy'isi cyabereye kumugabane wa Asia mugihugu cya Qatar.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. Mukansanga yasutse amarira nyuma yo kuba umugore wa mbere wasifuye umukino wa CAN y’Abagabo - IGIHE.com
  2. Salima Mukansanga abaye Umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike - Kigali Today
  3. Amateka yanditswe: Mukansanga yabaye umugore wa mbere wasifuye umukino wa CAN y’Abagabo (Amafoto) - IGIHE.com
  4. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-61508759.amp
  5. Salima Mukansanga: Umugore wa mbere uyoboye umukino w'igikombe cya Africa mu bagabo - BBC News Gahuza
  6. CAN 2021: Salima Mukansanga arasifura umukino wa mbere ari mu kibuga hagati - Kigali Today