Rwigamba Balinda
Prof Rwigamba Balinda yavutse mu mwaka wi 1948 avukira muri kivu yaruguru ahitwa masisi mu cyahoze ari Zaire
ubu akaba ari Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo[1] akaba ari umuyobozi w'ikirenga
wa Kaminuza yigenga ya Kigali iherereye i Kigali mu murenge wa Gisozi ndetse akaba ari nawe nyirayo
ya yishinze mu mwaka wi 1996 nyuma ya Genocide ya korewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Amashuri yize
[hindura | hindura inkomoko]ahagana mu mwaka wi 1974 nibwo yarangije Lisence yambere muri philosophie Anglaise muri kaminza imwe
y'Ikinshasa mumwaka wi 1977 kandi abona indi Lisence muri Linguistique Africaine muri Kaminuza yi [2]
Lubumbashi mu mwaka wi 1982 yabonye kandi impamya bushobozi yo kurwego rwa PHD arinabwo yabaga
umuyobozi wa Kaminuza i Lubumbashi kubera uburyo yize ari umuhanga kandi abona amanota meza
yigishije kandi no kuriyo kaminuza yigagaho. ndetse akaba yaranditse nibitabo byinshi bitandukanye[3]
Ubuzima bwite
[hindura | hindura inkomoko]Prof Rwigamba Balinda yavutse kuya 10/10/1948 avukira mu gihugu cyabaturanyi muri Congo
afite umugore umwe witwa Nyirashyirambere Marie Louise nabana batandatu kuva 2003 -2014
Prof Rwigamba yabaye umuyobozi w'umuryango wa za Kaminuza zose zigenga na amashurimakuru
byo mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu kwakira 2011 Prof Rwigamba yabaye Senateri
mu Rwanda
Ubudasa
[hindura | hindura inkomoko]Prof Rwigamba Balinda azwiho kuba ari umu Kristo kandi agakunda abantu cyane avugako kandi yahoze[4]
afite inzozi zo kuzaba umuherwe kugirango nawe azakize abandi kandi akaba abishimira Imana
kuko yabigezeho ni mwe m bantu bafite kaminuza zigenga zikomeye mu Rwanda Prof Rwigamba
kandi yanditse ibitabo byinshi bitandukanye muribyo harimo icyo yise UMUCRISTO W'UKURI[5]
Indoto za Prof Rwigamba
[hindura | hindura inkomoko]Kuva akri muto yiga mu mashuri abanza nayisumbuye yari umuhanga abona amanota y'ikirenga mwishuri
ku myaka 15 yandikaga ku makayi ye ngo Prof Dr Rwigamba Balinda
ULK yayitangije yakira abanyeshuri 204 bakodesha munyubako ya mutagatifu pawulo iherereye mu mujyi wa kigali
akora sporo yo kuzamuka amadarage y'inyubako ye akoreramo
akunda kurya imboga rwatsi no kunywa amazi menshi[6]
Akamaro
[hindura | hindura inkomoko]prof Rwigama Balinda kandi kubera kugira neza kwe yahoze yfuza gufasha abntu benshi mu gihugu
cye cyu Rwanda ndetse no muri kariyeri ye y'uburezi bityo akaba ari umwe mubantu bashimirwa cyane
nabantu benshi ndetse bamwe bakanabigaragaza mu nyandiko zikubiye mu bitabo bagiye bandika[7]
Prof Rwigamba kandi numwe mubantu batangije Kaminuza zigenga mu Rwanda akaba ashimirwa
nabenshi kubera iterambere yagize mu burezi mu Rwanda ndetse no muri kaminuza zitandukanye
yaciyemo mugihugu cya congo.[8]
Shakira
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://ar.umuseke.rw/soma-imibereho-ya-prof-rwigamba-balinda-umuyobozi-wa-ulk.hmtl
- ↑ https://web.facebook.com/ulk.ac.rw/photos/prof-dr-rwigamba-balinda-founder-and-president-of-ulk/2425676364140102/?_rdc=1&_rdr
- ↑ https://rushyashya.net/prof-dr-rwigamba-balinda-yamuritse-agatabo-umukristo-wukuri/
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/section/read/92113
- ↑ https://rushyashya.net/prof-dr-rwigamba-balinda-yamuritse-agatabo-umukristo-wukuri/
- ↑ https://www.youtube.com/watch?v=WhrmqyFGrUo
- ↑ https://www.memoireonline.com/04/10/3397/m_Modeling-and-forecasting-inflation-in-Rwanda-1995-20090.html
- ↑ https://www.kab.ac.ug/wp-content/uploads/2020/04/Prof.-Kaaya-Siraje-CV.pdf