Jump to content

Rumaga wa Nsekanabo

Kubijyanye na Wikipedia

Umusizi Hakizimana Joseph umaze kumenyekana nka Rumaga Junior wa Nsekanabo mu busizi wiyita Rumaga Junior[1], umusizi w'imyaka 23 y’amavukoni umwe mu basizi b’abahanga bari mu Rwanda kandi bakiri bato. Ni musore w’umunyempano[2] utarigeze yiga ubuvanganzo cyangwa ngo abe hari aho yabikomoye mu muryango w’iwabo.

Amateka Aho ako mpora impano

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu musore uvuka mu karere ka Ruhango avuga ko iwabo nta musizi w’ibigwi[3] wahigeze, nta n’ishuri yigeze abyigamo. Yize siyansi mu gihe muri kaminuza yiga imikino. Rumaga yatangiye kubona ko impano ye yagira akamaro ubwo yigaga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Yari umusore ukunda gutebya[4] no kuganira cyane mu bandi, kenshi iyo yabaga ateruye ikiganiro ngo yabonaga bagenzi be bizihiwe ariko ataramenya ko ari impano iri kumukirigita.

Kuvanga ibisigo n'umuziki

[hindura | hindura inkomoko]

Ibisigo Rumaga amaze gusohora[5] birimo ubuhanga bwo kuvanga umuziki n'ubusizi, si ikintu gishya ariko ni bacye bakora ubu buhanga mu nganzo mu Rwanda, gusa intego ye ni ikindi… Rumaga abona ko abasizi bakoranye n'abahanzi[6] byafasha cyane kuzamura ubu bwoko bw'ubuhanzi mu by'ukuri butabonekamo urubyiruko rwinshi muri iki gihe nk'uko ruri muri muzika.

Aho ubuhanga bwe abugaragariza

[hindura | hindura inkomoko]

Ubuhanga bwe abugaragariza[7] mu myandikire ye, ijwi rye riremereye rituma abamukunda batavayo, ndetse n’uburyo akoramo amashusho y’ibisigo nk’ikintu kitari cyimenyerewe mu buhanzi bw’ubusizi Nyarwanda bituma abantu bamukunda cyane, yewe hari n’abavuga ko bakunze ubusizi kubera we.

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.kigalitoday.com/umuco/ikinyarwanda/article/ibisigo-no-kwandika-indirimbo-ni-inganzo-yanganje-maze-intera-guhanga-umusizi-rumaga
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.bbc.com/gahuza/59427420
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://web.archive.org/web/20220926124854/https://genesisbizz.com/Ibyamamare-bitandukanye-muri-Sinema-biri-guhatanira-ibihembo-mu-Inganji
  7. https://inyarwanda.com/inkuru/106938/junior-rumaga-yakoze-igisigo-gicyebura-abasore-basaba-abakobwa-kuryamana-mbere-yo-kurushin-106938.html