Rugege Sam

Kubijyanye na Wikipedia

Rugege Sam (yavutse mu mwaka 1947) ni umunyarwanda akaba yarabaye Perezida w'Urukiko rw'ikirenga rw'uRwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2019, asezeye ku mirimo ye kubera yaramaze kugera mu gihe cy'izabukuru aho yaje gusimburwa na Faustin Nteziryayo.[1][2]

Ubuzima bwe bwite na amashuri yize[hindura | hindura inkomoko]

Nyakubahwa Sam Rugege yavutse mu mwaka 1947. Akomoka kuri se Canon Mutware William Iyakaremye Rugege witabye imana afite imyaka 98.[3] Afite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n' amategeko yakuye muri Makerere university(LLB). Afite kandi impamyabumenyi ihanitse (LLM) yakuye muri Yale Law School, ndetse kandi n' impanyabumenyi y'ikirenga (Phil. D) yakuye muri University of Oxford.[4]

Imirimo yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Yatangiye umwuga we wo kuba umwalimu mu by'amategeko muri kaminuza ya Makerere, mbere yo guhatirwa guhunga iterabwoba ry’ubutegetsi bwa Idi Amin mu mwaka 1976. Nyuma yigisha muri kaminuza za Lesotho, Makerere na Swaziland. Mbere yo kuzamurwa ku ntebe ya perezida w'urukiko rw'ikirenga, Rugege yari umwarimu w’amategeko muri kaminuza y’iburengerazuba bwa Cape (UWC) muri Afurika yepfo, aho yigishaga amategeko shinga n’ivugurura ry’ubutaka nyuma y'ivangura ruhu mu rurimi rw'icyongereza byitwa "Apartheid". Yabaye kandi umwarimu mukuru mu by'amategeko, mu cyahoze ari kaminuza nkuru y'uRwanda,[5]

Yabaye Kandi umujyanama wa komisiyo yateguye Itegeko Nshinga rya repubulika yu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. yabaye kandi Perezida w’Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda.[6]

Imirimo akora ubu[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yo gusezera mu mirimo yo kuba perezida w'urukiko rw'ikirenga rw'uRwanda ubu akora muri The Weinstein International Foundation, umuryango udaharanira inyungu uharanira ko imishyikirano iboneka kandi ikagerwaho ku isi hose mu gihe hagenda hagaragara ibibazo n'amakimbirane ku isi.[7]

  1. https://www.ktpress.rw/2019/12/kagame-appoints-dr-nteziryayo-faustin-as-new-chief-justice/
  2. https://comesacourt.org/former-comesa-court-of-justice-judges/
  3. https://en.igihe.com/news/father-of-chief-justice-rugege-dies-at-98
  4. https://attorneyatlawmagazine.com/international-article/rwanda-chief-justice-sam-rugege-continues-crusade https://weinsteininternational.org/our-leadership/rugege/
  5. https://weinsteininternational.org/our-leadership/rugege/
  6. https://weinsteininternational.org/our-leadership/rugege/
  7. https://attorneyatlawmagazine.com/international-article/rwanda-chief-justice-sam-rugege-continues-crusade