Rugabano Tea Company
Rugabano Tea Company ni uruganda rw'icyayi
AHO RURI
[hindura | hindura inkomoko]ruherereye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano, mu intara y'uburengerazuba mu akarere ka Karongi, ni uruganda rwatashywe na Perezida Paul Kagame Perezida wu Rwanda.
ABO RUFASHA
[hindura | hindura inkomoko]rukaba rufasha abahatuye kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bwacyo no gukora mu ruganda, ni uru ruganda rufitiye akamaro abatuye Karongi kuko rwahaye akazi abagera ku 2,000 bakora mu mirimo itandukanye, mu gihe rwafashije abahinzi bagera ku 4,000 ndetse abaturage bimuwe ahubatse uruganda bubakiwe umudugudu ugezweho,
UBUSHOBOZI
[hindura | hindura inkomoko]Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutungaya toni 1000 ku mwaka, ndetse rufite gahunda yo kongera 3% ku musaruro rwohereza hanze y’u Rwanda.
AMARUSHANWA
[hindura | hindura inkomoko]Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano ni urwa gatatu muri aka Karere k’imisozi miremire, rukaba rukurikira izindi nka Gisovu, ruherereye mu Murenge wa Twumba n’urwa Gasenyi rubarizwa mu Murenge wa Gitesi.[1]