Rucyahana John

Kubijyanye na Wikipedia
Bishop Rucyahana John

Rucyahana John yavutse Ugushyingo 1945 ni umuyobozi mu idini wihaye Imana, yavukiye mu Karere ka Burera amashuri abanza ayigira ahitwa Kinoni, Ni umwe mu mfura z’ishuri ryisumbuye Inyemeramihigo mu Karere ka Rubavu, Nyuma y'amashuri yisumbuye yahungiye muri Uganda, yigayo ibijyanye na Tewolojiya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Tewolojiya, Arangije kwiga yabaye pasiteri akora no muri Komisiyo y’Ivugabutumwa mu Itorero Angilicani aza no kuba Bishop muri Diyoseze ya Shyira, Yabaye umwarimu mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, Ni we washinze ‘Sunrise School’ mu Karere ka Musanze, akaba yaranaribereye umwarimu, Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero Angilicani.[1]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)