Jump to content

RWAMAGANA INTORE ZIRIKURUGERERO ZIYEMEJE KUBUMUSEMBURO WIBISUBIZO MURUBYIRUKO

Kubijyanye na Wikipedia

Ibi byatangajwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana basoje amashuri yisumbuye, ubwo ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 4/01/20203 bari mu muhango wo gutangira ku mugaragaro Itorero ryo ku Rugerero bazamaramo iminsi 3 mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rwa Rwamagana mumurengewa Kigabiro.

Abasore n’inkumi basojikicirocyamashuriyisumbuye bagera kuri 270 ni bo bateraniye muri iri shuri kugira ngo batozwe indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, ari byo shingiro ry’ibitekerezo byubaka Ubunyarwanda kandi bishoboza uru rubyiruko kuzakurana ubuhanga n’ubupfura bubateza imbere ubwabo, bagafasha n’abandi baturage basize hirya no hino mu midugudu bakomokamo.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc, yasabye uru rubyiruko kumvana ubwitonzi inyigisho bahabwa kugira ngo zizabafashe gukemura ibibazo bitandukanye, ariko by’umwihariko, ibishingiye ku myitwarire y’urubyiruko nyir’izina.

Rushimisha yagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’imyitwarire mibi iganisha mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi, ari bimwe mu byugarije urubyiruko rw’ubu; bityo ngo aba bagize amahirwe yo kujya mu Itorero bakwiriye guca ukubiri na byo kandi bakigisha na bagenzi babo kubirwanya.

Aba basore n’inkumi basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022, batangaza ko batangiye kubona ibyiza by’itorero ku buryo rizabaha impamba yo gukemura ibibazo bibugarije n’ibyugarije abaturage babana na bo umunsi ku wundi

AMASHAKIRO