RWAMAGANA ABAFITE IBIBANZA MUCYANYA CYINGANDA BASABWAKWIRINDA KUBIGURISHA
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yasabye abafite ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana Umurengewa Mwurire, kwirinda kubigurisha abandi ahubwo babisubiza Leta ikabiha abandi babikeneye, mu gihe bo badashoboye kubikoreshYabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, mu nama yamuhuje n’abashoramari bafite inganda mu cyanya cyazo cya Rwamagana, Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Imirenge ya Munyiginya na Mwurire iki cyanya giherereyemo.[1]
Iyi nama ikaba yari igamije kuganira ku iterambere ry’inganda, no kurebera hamwe uburyo icyanya cy’inganda cya Rwamagana cyarushaho gukoreshwa neza no kubyazwa umusaruro mu buryo burambye.
Icyanya cy’inganda cya Rwamagana kiri ku buso bwa hegitari hafi 80, kikaba kimaze kubakwamo inganda 13 zikora, ndetse n’izindi 12 zitaruzura.
Minisitiri Ngabitsinze yasabye abashoramari kurushaho gukora ibicuruzwa byiza kugira ngo barusheho guhangana n’amasoko yo mu Gihugu ndetse no hanze yacyo.
Yabasabye kandi kubaka inganda mu buryo bukurikije amategeko birinda icyateza impanuka, gukora bujuje ibyangombwa byose bisabwa, guharanira gukora ibyujuje ubuziranenge no gukoresha abakozi bigiye ibikorerwa mu nganda zabo, no guha abakozi babo amasezerano y’akazi nk’uko amategeko agenga umurimo abiteganya.
By’umwihariko yabasabye kwirinda amakosa ajya agaragara, aho Leta iba yarabahaye aho bubaka inganda ku giciro kiri hasi, hagashyirwamo ibikorwa remezo bibafasha gukora neza, nyamara nyuma bakahagurisha abandi ku giciro gihanitse mu buryo butazwi.
Ati “Urebye Rwamagana aho igana n’ukuntu yegereye Kigali, dufite abantu benshi bashakamo ubutaka, ugasanga ababufashe ku mafaranga makeya barashaka kububaha ku mafaranga menshi kandi bitemewe. Iyo bukunaniye wowe ubwawe, ubusubiza Leta, ikagusubiza ayawe wayihaye makeya hanyuma ikabugenera undi ugiye gukora igikorwa cyahateganyirijwe.”
Twagirayezu Emile wari uhagarariye Kompanyi Agashinguracumu Ltd, itunganya umusaruro ukomoka ku rutoki, avuga ko muri iyi minsi bafite ikibazo cy’isoko kubera itegeko ryasohotse muri Kamena 2023, riteganya umusoro ku binyobwa by’inzagwa aho basabwe kongeraho 30% ku wari usanzwe.[2]
Avuga ko ibi byabateje ikibazo kubera guhurira ku isoko n’abatarubahirije iryo tegeko, kuko ibiciro byabo biri hejuru.
Yagize ati “Kubera ko twebwe twashyizeho wa musoro, ugasanga ibicuruzwa byacu ibiciro byabyo biri hejuru cyane, iza ba bandi ziri hasi. Imikorere yacu yagiye hasi cyane kandi twese twakabaye turi muri uwo murongo.
AMASHAKIRO”