Papias Malimba Musafiri

Kubijyanye na Wikipedia

Dr Papias Malimba Musafiri ni umunyarwanda w'umushakashatsi ndetse akaba ari n'umunyapolitiki, yabaye Minisitiri w'uburezi muri guverinoma y'u Rwanda[1], kuva ku ya 25 Kamena 2015, asimbuye Prof. Rwakabamba Silas[2][3][4]. Mbere yaho Musafiri yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE) mu cyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki, SFB, ndetse yari umurezi umaze igihe cy’imyaka 14 mu burezi n’ubushakashatsi.

Amashuri[hindura | hindura inkomoko]

Dr. Papias yabonye impamyabumenyi yikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi n’icungamutungo (Bachelor of commerce[5]) muri Kaminuza ya Dar-Es-Salaam[6] naho icyiciro cya gatatu (Master) yiga icungamari n'ikoranabuhanga (Business Administration (MBA) ayikura muri Indian Institute of Technology-Roorkee yo mu gihugu cy’Ubuhinde[7], mu gihe impamyabushobozi y’ikirenga yize Ityazabwenge mu by’Ubucuruzi cyangwa Philosophy in Finance muri Vellore Institute of Technology University[8] mu igihugu cy'ubuhinde[3][4][9].

Amateka y'Akazi[hindura | hindura inkomoko]

Muri 2001, Musafili yagiye akora imirimo itandukanye muri za kaminuza, ubushakashatsi n'ubujyanama Mbere yo gushinga kaminuza y'u Rwanda(UR) muri 2013, yari afite umyanya w'ubuyobozi bukuru mubigo byinshi bigizwe na UR. Yabaye Director of Administration and Human Resources, Dean, Faculty of Management, Vice Rector Academics and Acting Rector, mu bigo by’amashuri makuru. Mbere yo kugirwa minisitiri w’uburezi, yari Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubucuruzi n’ubukungu (CBE) rya kaminuza yu Rwanda mu cyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki, SFB, ndetse yari umurezi umaze igihe cy’imyaka 14 mu burezi n’ubushakashatsi. yabaye Minisitiri w'uburezi muri guverinoma y'u Rwanda[1], kuva ku ya 25 Kamena 2015, Mu ivugurura ry’abaminisitiri ryo ku wa 5 Ukwakira 2016[10], no ku wa 31 Kanama 2017, yagumishijwe muri guverinoma kandi agumana inshingano z’uburezi[11]. Nyuma yatangaje iseswa niy'irukanwa ry’abarimu ba Uganda mu Rwanda, nyuma y’amasezerano yabo yo kwigisha arangiye[12]. Tariki 6 Ukuboza 2017 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Dr Eugène Mutimura nka Minisitiri mushya w’Uburezi asimbura Dr. Papias Musafiri Malimba[13]

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://en.wikipedia.org/wiki/Ministry_of_Education_(Rwanda)
  2. https://en.wikipedia.org/wiki/Silas_Lwakabamba
  3. 3.0 3.1 http://www.newtimes.co.rw/section/read/190052/
  4. 4.0 4.1 http://www.bloncampus.com/b-school-corner/vit-university-alumni-appointed-as-rwandas-education-minister/article7399763.ece
  5. https://en.wikipedia.org/wiki/Bachelor_of_Commerce
  6. https://en.wikipedia.org/wiki/University_of_Dar_es_Salaam
  7. https://www.newtimes.co.rw/news/ur-appoints-ex-education-minister-dr-musafiri-acting-vice-chancellor
  8. https://en.wikipedia.org/wiki/Vellore_Institute_of_Technology
  9. https://www.newtimes.co.rw/section/read/190052
  10. https://web.archive.org/web/20170901201417/http://gov.rw/newsdetails2/?tx_ttnews%5Btt_news%5D=1606&cHash=473ab12332504639e6c285135ec71c38
  11. http://www.newtimes.co.rw/section/read/219033/
  12. "Archive copy". Archived from the original on 2018-01-30. Retrieved 2022-02-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  13. https://www.rwandamagazine.com/amakuru/mu-rwanda/article/dr-papias-musafiri-wahoze-ari-minisitiri-w-uburezi-yahawe-inshingano-nshya