Padiri Obaldi

Kubijyanye na Wikipedia

Rugirangoga Obaldi wamenyekanye cyane nka Padiri Obaldi ni umunyarwanda wa vukiye mu Rwanda

akaba yararanzwe nibikorwa byiza bitandukanye by'iyobokamana harimo nko gusengera abarwayi bagakira

kunga abantu barebanaga ayingwe mu Rwanda kubera ibihe bibi bya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda

kwirukana Roho mbi mubantu nibindi byinshi bitandukanye.

Padiri Obaldi[hindura | hindura inkomoko]

Padiri Obaldi yavukiye muri segiteri Rwabidege muri paruwasi ya Mwezi komine ya Karengera mu cyahoze ari

Perefegitura ya Cyangugu. se yitwaga Yakobo na nyina akitwa Adela akaba umwuzukuru wa Bidadaza yavutse

muri Gashyantare 1955 Padiri Obaldi kandi kubera kuvukira mumuryango waba kirisitu Gaturika yabatijwe mugihe

kingana nukwezi kumwe akivuka mu mwaka wi 1955.[1]

Amashuri yize n'amavuko ye[hindura | hindura inkomoko]

Padiri obaldi nkuko twabibwiwe haruguru yavutse muri Gashyantare 1955 amashuri abanza yayigiye i Rwabidege[2]

kuva 1962-1968 Semineri ntoya yayigiye i Mibirizi akomereza nano mu Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10

yo Kunyundo mugihugu cyabaturanyi i Burundi kugera mu 1973 aho yari yarahungiye irondakoko ryomu Rwanda

mu 1973 ari naho yasoreje Semineri ntoya. nyuma yaho yagarutse mu Rwanda mu 1978 akomereza mu seminari

nkuru ya Nyakibanda.[3]

Ihabwa rye ry'ubupadiri[hindura | hindura inkomoko]

Padiri Obaldi yahawe ububasha bwo kuba umu Padiri tariki ya 22 muri Nyakanga 1984 abuhererwa ahitwa i Mwezi

Imirimo ye nibitangaza yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Kurubu Padiri Obaldi yitabye Imana gusa Imirimo ye nibitangaza yagiye akorera hirya no hino mu Rwanda

mu turere dutandukanye no muma paruwasi menshi atandukanye nibyo nibyo abenshi mu Rwanda no ku Isi

hose bamwibukiraho

Isoza ry'urugendo rwe ku Isi[hindura | hindura inkomoko]

hari ku itariki ya 8 mutarama 2021 ubwo inkuru yakababaro yakwiraga ku isi hose imenyesha urupfu rwa nyakwigendera[4]

Padiri Obaldi aguye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika[5].ubwo bavugaga ko yazize indwara y'ibihaha yasigiwe na COVID-19

Ihuza ryo Hanze[hindura | hindura inkomoko]
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-16.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://kiliziyagatolika.blogspot.com/2012/12/ubuzima-bwa-padiri-ubald-rugirangonga.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-16.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-16.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.ijambo.net/content/Umurambo-wa-Padiri-Ubald-urashyingurwa--mu-Rwanda-Vuba.php