Olivier Shyaka

Kubijyanye na Wikipedia

Olivier shyaka ni umusore ukomoka mu gihugu cyu Rwanda ukinira mu ikipe ya REG BBC ikipe ikina

Basketball iwayo mu Rwanda.

Olivier Shyaka[hindura | hindura inkomoko]

Shyaka wavutse kuya 14 kanama 1995 ni umukinnyi wa REG BBC mu Rwanda ndetse akaba numukinnyi[1]

mu ikipe y'Igihugu ya basketball mu Rwanda. byumwihariko kandi Olivier Shyaka yahagarariye ikipe y'igihugu

inshuro nyinshi mu Rwanda.nko muri AfroBasket 2013 shyaka yari umwe mubakinnyi bakomeye mu Rwanda

yatanze umusanzu we kandi nano muri AfroBasket muri 2017 no mumwaka wa 2021.[2]

Ibyamuranze muri Championa[hindura | hindura inkomoko]

kuva mu mwaka wa 2018 Olivier Shyaka akinira ikipe ya REG BBC i Kigali mu Rwanda muri shampiona

ya 2020 na 2021 Olivier Shyaka yatsindiye shampiona ye yambere mu REG BBC ubwo yaje guhabwa MVP

ya shampiona nyuma yo gutsinda amanota 30 mumukino wambere wa final ndetse no Gutsinda 22 mumukino 2

Amakipe yanyuzemo[hindura | hindura inkomoko]

Olivier shyaka yatangiye gukina umukino wa Basketball ubwo yigaga mumashuri yisumbuye st Joseph i Kgbayi[3]

ari naho yavuye akomeza gukina nkumukinnyi wabigize umwuga asoje amashuri yisumbuye. Olivier Shyaka kandi

mu mwaka wa 2011 nibwo yahamagawe mu ikipe yabato y'igihugu bwa mbere naho muri 2013 nibwo yateye intambwe

idasubira inyuma ubwo yahamagarwaga mu ikipe yabakuru yu Rwanda ndetse akanayiyobora nka Kapiteni wayo.

hagati yumwaka wa 2012 na 2013 yakiniye kandi Kigali city BBC[4] igihe kingana nimyaka 2. muri 2014 kandi yaje

kwerekeza muri ESPOIRE BBC nayo ayikinira igihe kingana nimyaka 3. mu mwaka wa 2018 nibwo yerekeje muri

REG BBC aho yaje no kuyihesha igikombe cya shampiona nyuma yo gutsinda ikipe ya PATRIOT BBC.

Indi mirimo nyuma yo Gukina Basketball[hindura | hindura inkomoko]

Shaka Olivier nyuma yo kuba umukinnyi ukomeye wa Basketball mu Rwanda kandi ni umwe mu bakinnyi

bakina bafite nakandi kazi kuko ari umukozi wa Banki ya Kigali ushinzwe amafaranga (BK) Cash Manager

Amashuri yize[hindura | hindura inkomoko]

Syhaka Olivier afite impamyabumenyi mubijyanye nimari ya ( bochelor's Degree in Finance) yakuye muri

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).[5]

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/shyaka-olivier-ukina-basketball-yasabye-isaro-amanda-ko-bazabana-akaramata
  2. https://www.fiba.basketball/afrobasket/2021/player/Olivier-Shyaka
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-15. Retrieved 2022-09-15.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.newtimes.co.rw/sports/bal-platform-career-growth-says-reg-star-olivier-shyaka
  5. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/shyaka-olivier-ukina-basketball-yasabye-isaro-amanda-ko-bazabana-akaramata