Nzamukosha Shema Patricia

Kubijyanye na Wikipedia

Nzamukosha Shema Patricia ni umunyarwandakazi wavutse mu mwaka wa 2003,ni rwiyemezamirimo warashinze sosiyete ikora imyambaro ya Inkindi Design ndetse imyambaro irimo niwe uyikorera. Shema yitabiriye irushanwa ry'ubwiza rizwi nka Miss Rwanda riheruka kuba kuwa 16 Gashyantare 2022[1][2][3].

Amashuri[hindura | hindura inkomoko]

Nzamukosha yize muri King David Academy mubijyanye n'imibare, ubugenge n'ubumenyi bw'isi. yifuza kuzagira impamyabumenyi y'ikirenga mu birebana no kwihangira imirimo. Yabaye umwarimu w'ungirije mu kigo cya Green hills Academy, akaba ari n'umwe mu banyamuryango b'imbere ba Kigali protocal imaze kumenyekana nugutanga serivise za protocal.[4]

Umushinga we[hindura | hindura inkomoko]

Ubwo yitabiraga iri rushanwa yari afite umushinga wo ujyanye no gufasha abantu kugira umuco wo w'ishoramari binyuze mu gufasha urubyiruko kwigirira icyizere no kurushaho gutezimbere umuryango Nyarwanda.[4][2]

Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/bamwe-ni-ba-rwiyemezamirimo-aba-feministes-haraca-uwambaye-muri-pre-selection
  2. 2.0 2.1 https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/uburanga-bw-abakobwa-70-batangiye-urugendo-rwo-gushakamo-nyampinga-w-u-rwanda
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/114842/nzamukosha-nyirinzu-yimideli-ya-inkingi-designs-arifuza-kuba-miss-rwanda-agafasha-urubyiru-114842.html
  4. 4.0 4.1 https://inyarwanda.com/inkuru/114842/nzamukosha-nyirinzu-yimideli-ya-inkingi-designs-arifuza-kuba-miss-rwanda-agafasha-urubyiru-114842.html