Nubuhoro Jeanne

Kubijyanye na Wikipedia

Nyampinga w'u Rwanda watowe bwa mbere ni Nubuhoro Jeanne atorerwa muri hoteri meridien ubu yahindutse Marasa Umubano mu 1991 akaba yarishwe muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Yaje gusimburwa na Uwera Dalila watowe mu kuboza mu 1993 agomba kuba Nyampinga w'u Rwanda mu 1994 akaba ari nawe wamenyekanye cyane akaba kuri ubu aba mu gihugu cy'ububiligi.Nyampinga w'u Rwanda

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Nubuhoro Jeanne ni we wabitswe Ikamba ryambere mu Rwanda mu 1991 mu birori byabereye kuri Hotel Meridien [ubu basigaye bayita Umubano Hotel]. Icyo gihe Nubuhoro Jeanne atorwa yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya G.S.N.D.B.C Mucyigo cyi Byumba. Uyu mukobwa ise yari Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice, bari batuye i Ndera ari naho bamwiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.[1][2]

Icyo Musaza we Amuvugaho[hindura | hindura inkomoko]

Aragira ati : 1992 bimaze gukomera Hano mu Rwanda , aho byaribikomeye batangiye guterwa grenade,avuga ko mushiki we na nyina bagiye i Burundi, barahunze bagezeyo biberayo. Yagezeyo ajya no mu irushanwa rya Nyampinga wo mmugihugu cyuburundi , yaje muri batatu ba mbere, sinzi niba yarabaye igisonga cya kangahe ariko ari muri batatu ba mbere.[3]Yongeraho ati “Icyo gihe habaye ibibazo bya ba Ndadaye bagaruka mu Rwanda, Jenoside yabaye batashye. Nubuhoro na mama babiciye i Ndera muri Caraes, yiciwe rimwe na murumuna wanjye witwaga Jean Fidèle Mutaganira na Paulina Mutesi, abo bavandimwe banjye bari muri ba bandi basizwe n’abasirikare b’abazungu nyuma interahamwe zirabica.[4]

Urupfu yapfuye rwagashinyaguro[hindura | hindura inkomoko]

Mudahunga Jean Marie ari we Musaza Wa miss wa mbere Wu Rwanda avuga ko Miss Nubuhoro Jeanne yishwe nabi urupfu rubabaje ndetse rw’agashinyaguro muri Jenoside, ngo mu makuru nu buhamya bwatanzwe n’abarokokeye i Ndera hari abahamya ko interahamwe zavanye uyu mukobwa mu bandi zimukorera iyicarubozo. Ngo interahamwe zamujombaguraga ibyuma zikanamubwira zimwishongoraho ko ‘ari we Nyampinga w’u Rwanda.[5]

Referances[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.wikiwand.com/fr/Miss_Rwanda
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-10. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-10. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-10. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-10. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)