Ndayisaba Fabrice Foundation

Kubijyanye na Wikipedia

Ndayisaba Fabrice Foundation cyangwa NFF ni umuryango utegamiye kuri Leta, uyu muryango watangiye muri 2008 ufasha abana n'urubyiruko.[1]

UKO WATANGIYE[hindura | hindura inkomoko]

Ndayisaba Fabrice Foundation yashizwe muri 2008 na Ndayisaba Fabrice, ni umuryango washinzwe nyuma y’uko muri 2006 Ndayisaba Fabrice yahuye n’umunya-Cameroun, Samuel Eto’o Fils wakinaga ruhago akamugezaho igitekerezo cye akamufasha, ubu uyu muryango ufite ibiro muri IPRC ya Kigali.[1]

IBIKORWA[hindura | hindura inkomoko]

Umuryango wa Ndayisaba Fabrice Foundation NFF, nyuma yo gushinga inshuri ry’incuke Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice ubu igikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside usanzwe ukora kizanyuzwa muri iri shuri kugira ngo abana bakurane umuco wo kwibuka.[1][2][3]

URUBYIRUKO[hindura | hindura inkomoko]

Ndayisaba Fabrice Foundation bavugako nk’urubyiruko tugomba gukunda igihugu cyacu kandi tukagikorera, Gahunda ni ugukomeza gufasha abana bari mu kaga no gukomeza kuba hafi abagizweho ingaruka na genoside.[1] Umuhango uzajya ubera mu ishuri ribanza rya Les Hirondelles de Don Bosco, hari ubutumwa buzatangwa mugihe cy'icyumweru, iki gikorwa kizagera no mu bindi bigo by’amashuri byo mu tundi turere, kikagera ku rubyiruko n'abana bose bo mu gihugu.[4]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.isimbi.rw/kwibuka/umuryango-ndayisaba-fabrice-foundation-wavuze-impamvu-ibikorwa-byo-kwibuka-bizanyuzwa-mu-ishuri-ryawo-ry-incuke
  2. https://www.newtimes.co.rw/article/75668/Sports/ibuka-official-commends-aetoaoa-foundation
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/79778/kirehe-ndayisaba-fabrice-eto-o-yasangiye-ubunani-n-umwana-w-79778.html
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2020-08-04. Retrieved 2022-11-14.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)