Ndagijimana Fraipont

Kubijyanye na Wikipedia

Ndagijimana Fraipont ( yavutse 11 Ukwakira 1919 apfa 26 Gicurasi 1982) ubundi yitwaga Joseph Julien Adrien Fraipont ni mwene Lucien Fraipont na Angèle Boden, washinze ikigo cya HVP Gatagara, akaba yaravukiye ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu gihugu cyu Bubiligi. Yahawe ubupadiri ni ukuvuga ubusaseridoti ku italiki ya 30 Kamena 1946 ako kanya ahita atangira kwigisha ibijyanye niyobokamana muri Collège yitwa Waremme.[1]

MU Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Ndagijimana Fraipont muri 1957 yaje yoherejwe gukorera i Nyanza ho mu gihugu cyu Rwanda, aje kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kirisitu Umwami ( Collège Christ-Roi ) ariko gusa umwanya we munini awuharira abafite abamugaye butandukanye kugeza ubwo yaje gushinga Ikigo cya HVP Gatagara giherereye mu mayaga Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza .[1][2]

Ubwenegihugu[hindura | hindura inkomoko]

Ndagijimana Fraipont yaje gusaba kandi ahabwa ubwenegihugu bw’igihugu cyu Rwanda muri 1974. Fraipont Ndagijimana yaje kwitabye Imana ku wa 26 Gicurasi 1982, aho y azize uburwayi yatewe n’umunaniro kubera akazi kenshi . Ndagijimana Fraipont yatangije Ikigo cya Gatagara muri 1960, ndestse izina Ndagijimana Padiri Fraipont yarihawe muri 1974.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yatanze-asaga-miliyoni-icyenda-mu-kigo-cya-hvp-gatagara-amafoto
  2. https://panorama.rw/yasize-umurage-wo-kwita-ku-bafite-ubumuga/