Jump to content

Muyango Jean Marie

Kubijyanye na Wikipedia

Ni umuhanzi uririmba injyana gakondo Nyarwanda, wavukiye i Burundi akaza kuza mu Rwanda mu 1986.[1] Ni umuhanzi wagize uruhare runini rwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano bye. Akomora inganzo kuri sekuru witwaga Butera bwa Nturo akaba yari intore y'icyogere yabyinaga mu itorero ry'umwami Mutara III Rudahigwa akaba yaragaragaye no mu mashusho ya filimi yitwa "King Solomon's mine" ugenekereje mu Kinyarwanda ni "Ikirombe cy'umwami Salomo." [1]

Ibihe by'ingenzi

[hindura | hindura inkomoko]

Akiri i Bujumbura mu Burundi:

[hindura | hindura inkomoko]

>Yigishijwe kubyina gakondo Nyarwanda na se Rwingenza

>Yigishijwe kuririmba injyana gakondo na Sentore

>Yabyinnye umuco gakondo Nyarwanda

>Yaririmbye mu itorero Ibihangange ryari riyobowe na Sentore

>Yabyinnye mu itorero Indashyikirwa

>Yafashije mu kubyina no gutoza mu itsinda Indashyikirwa

>Yanditse bwa mbere indirimbo yaririmbwe n'itorero Ibihangange

>Yashinze itorero ry'abakobwa babyina abita Amaliza, ashinga n'iryabahungu aryita Imanzi. Ni nabwo yahise atangira inshingano zo kwandika indirimbo, kuririmba, kubyina ndetse no gutoza kubyina.[2]


  1. 1.0 1.1 "Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y'ishimwe - Igihe.com". Archived from the original on 2022-09-30. Retrieved 2022-09-30.
  2. http://muyango.free.fr/parcours/parcours.html