Mutimura Christine Wekesa

Kubijyanye na Wikipedia
Dosiye:Mutimura Christine Wekesa. jpg.jpg
Mutimura Christine Wekesa Umunyamategeko W'umunyarwandakazi

Ni Umunyamategeko w’umunyarwandakazi

Ibyo wamumenyaho[hindura | hindura inkomoko]

Mutimura Christine Wekesa yari ku rutonde rw’abakandida 35 b’abahanga mu by’amategeko bemejwe n’Inama y’abaminisitiri ba EAC (East African Community). yateranye kuwa 4-6 Mata 2022.

Mutimura yakoze mu bunyamabanga bwa (East African Community)EAC ari umuyobozi mukuru ushinzwe iby’amategeko. [1]

Mutimura Christine Wekesa yarahiriye inshingano mu gihe (East African Community Justice ) EACJ idafite umwanditsi kuko Yufnalis Okubo, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 31 Werurwe 2022 afite imyaka 60. Bivuzeko ko azaba akora inshingano z’umwanditsi mukuru mu gihe hagishakishwa umwanditsi mukuru.[2] Umuhango wo kurahiza Mutimura wabereye i Arusha muri Tanzaniya ku cyicaro cy’urukiko rwa (East African Community)EAC, uyoborwa na Perezida warwo Nestor Kayobera n’abandi bacamanza. Ni inshingano nshya z’umwanditsi wungirije w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC(East African Community Justice).[3]

Ibindi binyamakuru bimuvugaho[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.ktpress.rw/2022/05/christine-mutimura-wekesa-is-new-deputy-registrar-of-eac-court-of-justice/
  2. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutimura-christine-yagizwe-umwanditsi-wungirije-w-urukiko-rwa-eacj
  3. https://www.ktpress.rw/2022/05/christine-mutimura-wekesa-is-new-deputy-registrar-of-eac-court-of-justice/