Mushimiyimana Eugénie

Kubijyanye na Wikipedia

Mushimiyimana Eugénie ni Umunyarwandakazi w’umucuruzi, rwiyemezamirimo akaba n'umuyobozi wa ba rwiyemezamirimo b'abagore mu Rwanda [1] . Azwi cyane ku nyubako 3 nini z'ubucuruzi afite i Kigali harimo M&M Plaza inyubako y'amagorofa 7 i Gishushu, Remera muri Kigali [2] [3] .

ubuzima bwo hambere[hindura | hindura inkomoko]

Eugénie wavukiye mu Karere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo yakuriye iruhande rwa nyina byamuteye kuba umucuruzi. Nyuma yo gushyingirwa afite imyaka 27 yabuze umugabo we icyo gihe ubuzima buba bubi noneho ahitamo gukora no gutunga umuryango we. Mu ntangiriro yacuruzaga mu biribwa birimo ibishyimbo, umuceri, amavuta y'imikindo n'ibindi ubucuruzi bwe bwatangiye mu gihugu imbere nyuma bwambuka umupaka abukorera no hanze y'u Rwanda . nyuma yaje gucuruza peteroli na sima nyuma yimyaka 20 atekereza ku kiruhuko cyizabukuru nyuma yinjira mu mutungo utimukanwa kandi Eugénie yabaye umuyobozi wungirije wa kabiri w’ishyirahamwe ry’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda (PSF) [4] [5] [6] .

references[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.ktpress.rw/psf-chambers-get-new-representatives/
  2. https://www.igihe.com/mot/ubukungu
  3. https://rushyashya.net/mushimiyimana-umugore-wiyubakiye-imiturirwa-irimo-nufite-amagorofa-arindwi-aravuga-imyato-ubuyobozi-bwiza/
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-06. Retrieved 2021-12-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/94462/yabuze-umugabo-akiri-muto-ubuzima-buramusharirira-ariko-ubu-afite-umuturirwa-wagaciro-kari-94462.html
  6. http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/umunyemari-watorewe-kuyobora-psf-yahize-kubaka-ahazajya-habera-imurikagurisha