Mukankomeje Rose
Mukankomeje Rose yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda kuva mu mwaka 1995 kugeza mu mwaka 2001[1]
Mukankomeje Rose
[hindura | hindura inkomoko]Mukankomeje Rose ni umwe mubagore bafite ubuhanga buhanitse mu Rwanda kandi bafitiye igihugu[2]
akamaro kubera imirimo yabo.
Imirimo yakoze
[hindura | hindura inkomoko]Mukankomeje Rose yayoboye ikigo kigihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda REMA.
Kumirimo ye Mukankomeje Rose yibanze cyane mukurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima mu Rwanda
ndetse no gushishikariza abahinzi guhinga muburyo bugezweho batabangamiye ibidukikije ndetse no kurengera ibishanga,
yabaye kandi umuyobozi muri minisiteri y'uburezi. sibyo gusa kandi yayoboye ikigo k'igihugu gishinzwe guhanga udushya mu Rwanda.
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Mukankomeje Rose kandi byavuzweko yatawe muri yombi n'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda akurikiranweho[3]
icyaha cyo guhishira no kuburira abakoze ibyaha gusa ntago byatinze kuko kuya 1 mata mu mwaka 2016 Urukiko Rwisumbuye
rwemejeko agomba kurekurwa byagateganyo byari ibyishimo bidasanzwe kuriwe n'umuryango we ndetse nabakunzi be.[4]