Marie Immaculée Ingabire

Kubijyanye na Wikipedia

ni mwe mu bagore bazwi mu Rwanda kubera uruhare agira mu kurwanya ruswa n’akarengane, akaba ari n’umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda)[1]

Dosiye:Marie Immaculée Ingabire. jpg.jpg

Amavu n'Amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 1961 nibwo Ingabire Marie Immaculée yabonye izuba, icyo gihe umuryango we wari utuye mu Uburundi ari naho bari barahungiye, kuvukira ishyanga no gukurira mu buzima bwa gihunzi byatumye adahabwa uburenganzira yari akwiriye bimuremamo ishyaka ryo kumva yanze akarengane kuko yakuze akabamo ndetse anagakorerwa.[2]Umwe mu bagore bazwi mu Rwanda kubera uruhare agira mu kurwanya ruswa n’akarengane, akaba ari n’umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda),[3]

Ibyamuranze[hindura | hindura inkomoko]

Ingabire Marie Immaculée yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Uburundi, akomereza Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yavuye mu mwaka wa 2001 ataha mu Rwanda,[4] yakoze muri ORINFOR igihe kirekire,akora mubitangazamakuru byandika bitandukanye, yakoze muri Profemmes Twese Hamwe, IBUKA n'indi miryango y'abagore itegamiye kuri Leta.

Ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mubyeyi w’abana batanu [harimo abe bwite yabyaye n’abo yafashe yemera kubabera umubyeyi] yaboneyeho gusaba abakibyiruka gukoresha neza amahirwe bafite bitaba ibyo Imana ikazabibaryoza,[5] yaragize ati gukura witwa impunzi biragatsindwa kuko bituma ubaho ubuzima utishimiye kandi uziko naho uri atari igihugu cyawe, igihe cyose twamaze mu buhunzi nababajwe nuko ntigeze mpabwa amahirwe nk’abandi bana ngo nige ibyo nshaka ahubwo bakampitiramo kuko nitwaga impunzi.[6]

Ibindi wasoma[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-byinshi-ku-buzima-bwa-ingabire-marie-immaculee-ugize-imyaka-58-ataradefiriza-video
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-09-30. Retrieved 2022-05-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-byinshi-ku-buzima-bwa-ingabire-marie-immaculee-ugize-imyaka-58-ataradefiriza-video
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-09-30. Retrieved 2022-05-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-09-30. Retrieved 2022-05-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-byinshi-ku-buzima-bwa-ingabire-marie-immaculee-ugize-imyaka-58-ataradefiriza-video